Umugore yashatse kwiyahuye urupfu ruramwanga

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Bahemukiyi Suzana, utuye mu mudugudu wa Buhindure, akagari ka Nkamba mu murenge wa Kigeyo, akarere ka Rutsiro yiyahuye ruramwanga, nyuma y’uko asabye umugabo we kwirukana umukobwa yabyaranye n’undi mugore, akabyaga.
Uyu mugore w’imyaka 38, yasabye umugabo we kwirukana umukobwa w’imyaka 31 bareraga, yabyaranye n’umugore we wa mbere witabye Imana, umugabo abyanze umugore ahitamo kunywa umuti wica udukoko ngo apfe.
umugore
Umugambi we waje kumupfubana ubwo abantu bamubonaga atarashiramo umwuka, bamujyana kwa muganga aho akiri gukurikiranwa n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, yemeje aya makuru, yagize ati “Uwo mugore washatse kwiyahura ntibyamuhira, aho umugabo we yanze kumwemerera ko birukana umwana yasigiwe n’undi mugore.”
Uyu mugore ngo yari amaze igihe asaba umugabo we ko bakwirukana uwo mwana we w’umukobwa akajya kwangara, ariko umugabo akomeza kumubera ibamba.
Abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Kigeyo uyu mugore ari kuvurirwaho baremeza ko yazanzamutse, ndetse atagipfuye.
Kugeza ubu abaturanyi b’uyu muryango bakomeje kwibaza niba uyu mugore azagaruka agakomeza kubana n’uyu mukobwa utaragira amahirwe yo kubona umugabo, cyangwa niba azamutana na se akigendera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *