Kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda (RwandAir) iranyomoza amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko imwe mu ndege zayo yahiriye mu gihugu cya Israel. Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter. Hagiye hagaragara amashusho y’indege ya RwandAir iri ku kibuga, irimo kwaka umuriro ahagana inyuma muri moteri. Iyi kompanyi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko aya makuru atari yo, ko ibyabaye ari ikibazo gisanzwe kibaho ku ndege kandi ko byakemutse. Bagize bati ” Hari amakuru atariyo ari kugenda akwirakwira ku ” ku muriro watse kuri moteri” yimwe mu ndege zacu. WB 503 [ubwoko bw’indege] yavaga Tel Aviv yerekeza i Kigali ejo hashize yagize ikibazo cy’umuriro ku gice cy’inyuma ubwo yari ikiri ku butaka. Ibi ni ibintu bisanzwe bibaho bituruka ku mavuta aba atahiye mu gice cya moteri.” RwandAir ivuga ko ” Urugendo rw’iyi ndege rwakererweho mu rwego rw’umutekano w’abagenzi kandi ngo nyuma yaje guhaguruka igera i Kigali amahoro.” Ni ubwa mbere iki kibazo cyumvikanye ku ndege za RwandAir.

Amakuru ya RwandAir aranyomoza ayakwirakwiye, avuga ko indege yayo yahiye


