Musanze: Inka ‘z’abakomeye’ zayogoje imyaka y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abashumba bakunze kwitwaza ko baragiye inka z’abitwa abakomeye biganjemo abasirikari barashinjwa n’abaturage bo mu duce tumwe twa Musanze konesha ibihingwa yabo.

Ibihingwa ngo byibasirwa ni iby’abaturage batuye mu duce two mu mu nkengero z’Umujyi wa Musanze turimo Cyabagarura, muri Mpenge no mu Cyuve.Bose bavuga ko izi nka zayogoje imyaka yabo.

Abaturage bavuga ko ” Aba bashumba ngo ntawe ubavuga, ibinashimangirwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ahanini ngo bagakangisha ko inka baragira ari iz’abantu bakomeye n’ushatse kubavuga bakamukubita.”

TV1 itangaza ko uku konesha kw’abashumba kuza gukurikiwe n’urugomo rw’aba bashumba.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi atangaza ko yahagurukiye ikibazo cy’abashumba bagikomeje guteza umutekano muke mu nkengero z’umujyi wa Musanze boneshereza abaturage.

Ati ” Hashize iminsi ntangiye kwinjira muri iki kibazo mu buryo bw’umwihariko aho hari benshi ngo bamaze kubibazwa, gusa n’ubundi ngo uru rugamba bakaba bakirukomeje kuko hari henshi nanone bicyumvikana aho hari n’abayobozi bagenda babivugwaho nk’uwo bivugwa ko yitwa Rudaharinka ngo ukora mu karere ka Musanze abashumba be baherutse gukubita abaturage na we ugiye gufatirwa ibyemezo bizakomereza no ku bandi kugeza iki kibazo cy’umutekano muke uterwa n’abashumba gicitse burundu.”

Gatabazi avuga ko abakora ibyo nta bubasha na buke bwo kubangamira abaturage ngo bireberwe ari na yo mpamvu ngo bashyizemo imbaraga ngo bicike vuba.

Iki kibazo kandi aba baturage batangiye kukigaragaza mu mwaka wa 2018 gusa kugeza ubu ntikiravugutirwa umuti urambye ngo kive mu nzira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *