Aba barimu bamaze icyumweru bari mu itorero

Gen. Kabarebe yavuze ko komanda wa FDLR, Gen. Omega atari bumare kabiri

Sangiza iyi nkuru

Mu itorero ry’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye riri kubera mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa 9 Mutarama 2020 Gen. James Kabarebe yavuze ko Gen. Pacifique Ntawunguka (Omega) uyoboye umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda atazamara kabiri.

Gen. Kabarebe usanzwe ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’umutekano yaganirizaga aba barimu 1623 ikiganiro ku ndangagaciro zatumye urugamba rwa RPA/RDF rwo kubohora u Rwanda, guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kukaba u Rwanda rushya bishoboka, aza no kuvuga ku kiganiro avuga ko yagiranye na Gen. Omega kuri telefone.

Aba barimu bamaze icyumweru bari mu itorero
Aba barimu bamaze icyumweru bari mu itorero

Gen. Kabarebe ngo yasabye Gen. Omega gutaha ariko arinangira. Ibitekerezo bye by’ingengabitekerezo ya jenoside (Omega) ni yo mpamvu avuga ko izatuma atarama.

Gen. Omega ni umuyobozi wa FDLR nyuma y’urupfu rwa Gen. Sylivestre Mudacumura wari uzwi ku izina rya Gen. Mupenzi Bernard wishwe arashwe n’ingabo za RD Congo tariki ya 17 Nzeri 2019.

GEN. Kabarebe ati: “Ubu Mudacumura apfuye Pacifique ni we wamusimbuye, ubu ni we mukuru wa FDLR ariko na we ntari bumaze kabiri.” (Ivoomo: Ukwezi)

Gen. Ntawunguka uzwi ku mazina ya Omega, Israel na Nzeri yize hano kuri College Christ Roi de Nyanza hari iri torero ry’aba barimu , mu mashuri yisumbuye. Yarahavuye akomereza mu ishuri rya gisirikare rya ESM, ikiciro cya 25 ndetse yize gutwara indege mu Bufaransa nk’uko Gen. Kabarebe yabigarutseho.

Yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu mutwe wa ALiR mu duce turimo Gakenke na Satinsyi muri Gisenyi, ahagararira FDLR muri teritwari za Rutshuru na Masisi muri RD Congo.

Iyi ni yo foto ya Gen. Omega
Iyi ni yo foto ya Gen. Omega

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *