IMG-20250225-WA0055-1900x1069_c

Kirundo: Hashyizweho amasaha yo gutaha kubera kwikanga intambara

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu ntangiriro za Gashyantare, Intara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, ihana imbibi n’u Rwanda, hashyizweho isaha yo gutahiraho ibuza abamotari n’abaturage kugenda nyuma y’amasaha yagenwe. Ni icyemezo cyafashwe kubera impamvu z’umutekano, ariko kikaba kitavuzweho rumwe.

Kuva mu ntangiriro za Gashyantare, abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara ya Kirundo bashyize mu bikorwa ingamba zigamije gushimangira umutekano.

Isaha yo gutahiraho rero yashyizweho na komiseri wa polisi, ibuza kugenda ku bamotari ni uguhera saa mbiri z’ijoro, mu gihe abaturage basigaye batagomba kurenza saa yine z’ijoro bakiri mu nzira.

Icyemezo gishingiye ku bibazo by’umutekano

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko iki cyemezo kigamije gukumira ibitero bishoboka, cyane cyane ibishobora gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi.

Abaturage benshi bavuga ko umutekano uri kugenda neza, harimo no kugabanuka gukabije kw’impanuka zo mu muhanda.

Mbere y’uko isaha yo gutaha itangira gukurikizwa, intara yabarwagamo impuzandengo y’impanuka zigera ku icumi buri cyumweru. Kuva icyo gihe, iyi mibare ngo yaragabanutse cyane.

Ikibazo ku bamotari

Nubwo bamwe basanga izi ngamba nk’ingirakamaro mu bijyanye n’umutekano, ntabwo zabuze gutera ingaruka ku batwara za moto, babona ibikorwa byabo byagizweho ingaruka zikomeye.

Kugabanuka kw’amasaha y’akazi, amafaranga binjizaga yagabanutse, bivugwa ko byatumye ubuzima bwabo bwa buri munsi bugorana. Iki kibazo cyiyongereye ku ibura rya lisansi, kirarushaho gutuma ingendo zabo n’umwuga wabo ugorana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *