Abaturage bo mu Karere ka Bugesera ntibacyita ku nka 47 bahawe na Minisitiri w”intebe w’Ubuhinde,Narendra Modi babitewe n’uko ngo zidatanga umusaruro zari zitezweho.
Muri Nyakanga 2018 ni bwo Minisitiri Narendra Modi yasuye u Rwanda,asiga yoroje abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru inka 200 ariko aba baturage babonye 47.
Aya makuru yemezwa n’umwe mu bashinzwe gushakira izo nka ibiribwa, (Rtd) Bayisenge Innocent waganiriye na KT Radio avuga ko n’ubwo izo nka zagenewe gutanga amata ngo nta nimwe irenza litiro eshanu, mu gihe ngo inka yo mu bwoko bwa frizone yafashwe neza ishobora gukamwa litiro 20 inshuro imwe.
Ati “Izi nka ikamwe menshi ntirenza litiro 5 mu gitondo na litiro 2 nimugoroba.”
Kubera iki kibazo cy’umusaruro muke ngo bamwe mu bazorojwe barazitaye ntibakizitaho zibera mu kiraro gusa. kugeza ubu abaturage 10 inka zabo barazitaye.bibera mu mudugudu ariko nta numwe wabona hano ku kiraro“.
Bimwe mu bisobanuro batanga ngo ni uko babuze ubwatsi bazigaburira bitewe n’amapfa yibasiye ako gace mu myaka ibiri ishize. Basaba Leta ko yabafasha bagahinga ubwatsi mu gishanga.
Ku rundi ruhande, abaturage bahawe izo nka bavuga ko babuze ubwatsi bazigaburira, bamwe bakaba banga kuzitaho bitewe n’uko nta mukamo zitanga, ndetse inyinshi muri zo zikaba zibyara zipfusha kubera inzara.


