Perezida Nkurunziza ngo nta burenganzira afite bwo kubabarira Gen Niyombare na bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Umwaka umwe urashize Gen Niyombare na bagenzi be bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi bikabananira bagahunga igihugu, mu gihe benshi bibaza niba batahuka bagahabwa imbabazi, ngo Nkurunziza ubwe nta burenganzira afite bwo kubababarira.
Ibi ni ibyatangajwe na Willy Nyamwitwe, umuvugizi muri Perezidansi y’u Burundi, aho avuga ko igihugu atari icya perezida ndetse ko hari inzego zishinzwe buri kintu imbere mu gihugu.

niyombare
Gen Niyombare, wari uhiritse Nkurunziza ku butegetsi

Aganira n’Ijwi rya Amerika, Nyamitwe yabajijwe niba Nkurunziza yatanga izo mbabazi koko, asubiza umunyamakuru yagize ati: “N’ubwo uwo mutima wabaho umuntu akaza akavuga ngo nimumbabarire, hari amategeko y’u Burundi ariho, rero umukuru w’igihugu ni urwego, umukuru w’igihugu nta burenganzira afite we ubwe bwo guhindura ibikubiye mu Itegekonshinga cyangwa andi mategeko, umukuru w’igihugu si we rukiko kandi si we baturage…”.
Akomeza avuga ko Nkurunziza atari we wafata umwanzuro wo kubabarira abo bashakaga guhirika ubutegetsi, ko ibyo bakoze byashyize Abarundi bose mu kangaratete ari nayo mpamvu bakurikiranwa cyangwa bakababarirwa biciye mu zindi nzira kurusha uko byaca kuri Nkurunziza ubwe.
Avuga ko abahunze bafite impamvu nyinshi zagiye zibajyana, ko hari abagiye bahunga bavuga ko bacitse Imbonerakure, ariko ko ubu benshi bagenda bahunguka n’ubwo bwose Leta itabitangaza ndetse ko nta ntambara izaba i Burundi.
Ati: “ Intambara mu gihugu cy’u Burundi ntizasubira, Abarundi bamaze kubona aho igihugu kijya, amaraso yamenetse arahagije, ntibyasubira ngo hameneke andi”.
Abajijwe ku bantu bicwa umunsi ku munsi, yasubije ko ahantu hose ku isi bapfa, ko nubwo wajya muri Amerika usanga abantu bicwa n’inkozi z’ibibi, ko icya mbere ari uko bikorwa ahandi umutekano uhari imbere mu gihugu.
N’ubwo abo bantu bicwa bashyirwa ku gahanga k’abarwanya Leta ya Nkurunziza barimo n’abagerageje gukora kudeta igapfuba, ku rundi ruhande, hari abavuga ko bicwa ndetse bakanahohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’Imbonerakure za CNDD FDD.
Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare na bagenzi be mu gisirikare na polisi bagerageje gukora Coup d’Etat irabananira, we yahise ahunga aho aba ubu hakaba hatazwi mu gihe abandi bari kumwe bagiye bafatwa ubu bakaba bakurikiranwe n’inkiko i Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *