Uwahoze akorera CIA yasobanuye uko yagize uruhare mu ifungwa rya Mandela mu 1962

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukozi wa CIA yemereye umuhanga mu gutunganya filimi w’Umwongereza, John Irvin ko yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Nelson Mandela mu 1962, aho yagendaga amenyesha igipolisi cya Afurika y’Epfo urujya n’uruza rwa Mandela rwose nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru gishize na Sunday Times.

Uyu munyamerika witwa Donald Rickard icyo gihe yari yungirije uwari uhagarariye Amerika I Durban, akaba yaranakoreraga CIA kugeza mu 1978.

Nk’uko byatangajwe n’iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza, ibi ngo yabihishuriye John Alvin, wari urimo uratunganya filimi kuri Mandela yise “Mandela’s Gun”, muri Werurwe, ibyumweru bibiri mbere y’uko yitaba Imana.

Iyi filimi izagaragaramo ubuzima bwa Mandela mu mezi ye ya nyuma mbere yo gutabwa muri yombi agafungwa imyaka 27, izashyirwa ku mugaragaro muri iki cyumweru mu iserukiramuco rya cinema rya Cannes.

Iyi nkuru y’umunyamakuru, James Sanders, uvuga ko John Irvin yamusabye gukora ubushakashatsi kuri ibi bintu, ivuga ko Alvin yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka agiye kubonana na nyakwigendera Donald Rickard.

Uyu wahoze akorera urwego rw’ubutasi rwa CIA yasobanuriye Irvin uko Mandela yafashwe ubwo yari avuye Johannesburg agiye i Durban, ariko ntiyasobanuye ukuntu yamenye urujya n’uruza rwe.

“Namenye igihe yamanukaga I Durban n’uko yajyagayo.. aho niho nagize uruhare kandi niho Mandela yafatiwe”, uwo ni Donald wabitangaje nk’uko Sunday Times ikomeza ivuga.

obit_frame_Nelson_Mandela_1918_2013_16x9_992

Donald yakomeje asobanura ko Mandela yakoreraga bidasubirwaho Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ngo akaba yarashoboraga kuzateza intambara muri Afurika y’Epfo kandi Amerika igatabara bikarushaho kuba bibi, kubw’ibyo Mandela ngo akaba yaragombaga guhagarikwa.

Abajijwe na AFP, umuvugizi w’ishyaka ANC Mandela yakomokagamo, Zizi Kodwa, yasobanuye ko ibyatangajwe na Donald ari ibinyoma kandi nta gishya abibonyemo.

Yavuze ko bari barabonye kuva kera ko ibihugu bimwe byo mu burengerazuba byari bishyigikiyeubutegetsi bwagenderaga kuri politiki y’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo ndetse ngo CIA ikaba yari isanzwe yivanga mu bibazo bya politiki bya Afurika y’Epfo.

Uyu munyapolitiki kandi avuga ko muri iyi minsi ngo banabonye ko Abanyamerika bakomeje kugerageza guhindura guverinoma ya ANC yatowe mu nzira ya demokarasi ndetse na n’ubu ngo CIA ikaba ikomeje gufatanya n’abashaka ko ubutegetsi buhinduka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *