Microsoft iraburira abafite mudasobwa zigikoresha uburyo bwa ‘windows7’

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft kirasaba abagifite mudasobwa zikoresha uburyo (operating system) bwa ‘windows 7’ ko babuvugurura bitarenze ejo tariki ya 14 Mutarama 2020.

Windows 7 ni bwo bushaje mu buryo butatu bugikora. Bwagiye hanze tariki ya 22 Nyakanga 2009. Nk’uko Microsoft babisobanura, ni uburyo butakijyanye n’igihe ari yo mpamvu basaba abafite mudasobwa zikibukoresha, basabwa kwimukira kuri ‘Windows 10’ ari na bwo bugezweho.

Ubusanzwe Microsoft yatangaga ubutumwa busaba nyiri mudasobwa kwimukira kuri Windows 10 ariko nyuma ya tariki 14, ntabwo buzaba bugihari kandi nta bufasha bazaha abatarabikoze mbere ya tariki ntarengwa.

Iyo mudasobwa ifite ‘windows’ itagikora, imikorere yayo imwe n’imwe iratakara. Iyo irimo kudashobora kwakira za ‘flash (USB) drives, SD (memory) cards, kuba utayihuza na telefone cyangwa se projectors. Hari n’ubwo gushyiramo application bidakunda.

Mudasobwa zigira windows eshatu zigikora; 7,8.1 n’10 ariko ubu hagiye gusigara ebyiri. Icyiza cya windows igezweho ni uko yongera ubwirinzi bwa mudasobwa ndetse ikagira imikorere yisumbuye ku y’izatambutse, bijyanye n’urwego ikoranabuhanga rigezeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *