Umugore witwa Leonille Mukangwije wari utuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Karama, umurenge wa Buyoga yishwe akaswe umutwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Mutarama 2020. Umwe mu baturage bo muri ako gace, Vianney Uwobibasiye yabwiye Bwiza.com ko uyu mugore yari azindutse agiye ku kazi ko gusoroma icyayi ahitwa Busoro, ahura n’aba bamwishe. Ati ” Mukangwije yazindutse nka saa kumi ajya gusoroma icyayi, ageze aho bari bamutegeye, baramuhotora nyuma baramukurura, bamuca umutwe. Abari bagiye gushaka ubwatsi n’abajyaga ku kazi nka saa tatu, babonye ahantu byabereye. Habonetse igihimba ariko umutwe urabura. Twarawushatse tuwusanga hagati y’insina ebyiri.” Uwobibasiye avuga ko Mukangwije yari afite imyaka nka 50 kandi ngo nta muntu byari bizwi ko bafitanye amakimbirane. Ati: “Nta kibazo yagiranaga n’abaturage, ni umuntu wabaga ari aho utuye nta kintu kibi tumuziho. Twari tubanye neza.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, Marie Consolee Umurerwa yabwiye Bwiza.com ko ayo makuru ari yo kandi ko bagiye guhumuriza abaturage kandi ko bagiye gukora ubukangurambaga. Yemeje ko hari abatawe muri yombi bakekwaho kwica Mukangwije. Ati: “Ni byo koko ni ko byagenze. Tugiye gukora inama kugira ngo tuganirize abaturage ku byabaye. Tubahumurize ariko tunabakangurire gutangira amakuru ku gihe no gukomeza kwicungira umutekano. Kugeza ubu hari babiri bafashwe bari gukorwaho iperereza.” Gitifu Umurerwa akomeza avuga ko nta bugizi bwa nabi bwo kuri uru rwego bwari busanzwe mu kagari ka Karama. Yemeza ko kugeza ubu nta makimbirane azwi nyakwigendera yaba yari afitanye n’umwe mu baturage. Twagerageje kuvugana n’Umuvigizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza aho iperereza rigeze kuri iki kibazo, ntibyakunda. Kuri ubu umurambo wa Leonille Mukangwije utegereje gushyingurwa. Abaturage bavuze ko nyakwigendera asize abana batanu ndetse ko nta mugabo yagiraga kuko yapfuye mu myaka ishize. Hakomeje kumvikana ubwicanyi hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko ubukorerwa abagore. Mu Karere ka Rusizi hamaze kwicwa abageze kuri babiri mu gihe kitageze ku kwezi kumwe. Aba biyongera ku bicwa bazize amakimbirane yo mu ngo nko mu Karere ka Gasabo, aho umugabo aherutse gukubita umugore we majagu akamwica.


