Ba mukerarugendo batandatu barimo n’umugore ukomoka mu Bufaransa batawe muri yombi bazira kwituma mu ngoro ntagatifu yo muri Peru, ibintu bifatwa nko kwica umuco ushingiye ku murage w’iki gihugu.
Inkuru y’ifatwa ry’aba bakerarugendo yemejwe na Wilbert Leyva, umuyobozi wa Polisi ya Peru mu gace ka Cusco ubwo yaganiraga n’urwego rw’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu rwitwa Andina. Ku cyumweru ni bwo aba bakerarugendo batawe muri yombi, nyuma y’uko abarinzi ba pariki na polisi bari babasanze mu gice cy’iriya sinagogi yitiriwe izuba kitemerewe kugerwamo n’abakerarugendo, iri mu bintu by’igiciro biherereye mu gace gatagatifu ka Inca Citadel. Abayobozi mu by’umuco mu gace ka Cusco iriya ngoro iherereyemo, bemeje ko basanze amazirantoki muri iriya ngoro bikekwa ko yashyizwemo na bariya bakerarugendo. Urukuta rw’ingoro na rwo ngo rwari rwasadutse binatuma imbuga yarwo imbere na yo imenagurika. Aba bakerarugendo uko ari batandatu barimo Umufaransa umwe, Abanya-Brazil babiri, Abanya-Argentine babiri ndetse n’Umunya-Chile. Mu gihe aba bakerarugendo baba bahamwe n’icyaha cyo kwangiza umurage wa Peru, bakatirwa kumara mu buroko imyaka itari munsi y’ine. Agace gatagatifu ka Machu Picchu, kagizwe n’ahantu hatatu harimo ahagenewe ubuhinzi, gutura ndetse no guhimbaza Imana. Kaza ku isonga mu hantu h’igiciro mu bwami bwa Inca bwategetse igice kinini cy’Amerika y’Amajyepfo mu myaka 100, mbere yo kwigarurirwa na Espagne mu kinyejana cya 16. Ni agace gaherereye ku gasongero k’umusozi, kakaba karubatswe ku ngoma y’umwami Pachacuti wategetse ubwami bwa Inca hagati ya (1438-1471). Mu 1911 ni bwo aka gace kavumbuwe bwa mbere n’umuvumbuzi w’Umunyamerika witwa Hiram Bingham, gashyirwa mu hantu nyaburanga hashingiye ku muco na Unesco mu 1983.


