20250227_063628

RDC yanze kwitabira inama ya Francophonie i Kigali

Sangiza iyi nkuru

 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itazitabira inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iteganyijwe kubera i Kigali, ngo keretse igihugu kizayakira gihindutse.

Iyi nama izaba iba ku nshuro ya 46, izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF.

Kinshasa yatangaje ko itazayitabira kubera icyo yise igitero gihoraho cy’u Rwanda kuri yo.

Intumwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga na Francophonie, Bestine Kazadi, ku wa Gatatu yamaganye OIF yahaye u Rwanda kwakira iriya nama, agaragaza ko kuyizana i Kigali ari nko kwemeza byimazeyo ibikorwa by’urwango byibasiye Congo, bihabanye n’indangagaciro z’ibanze za Francophonie zishyigikira ubufatanye n’ubwubahane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “RDC ntabwo izitabira inama ya 46 yo ku rwego rwa ba Minisitiri ya Francophonie i Kigali, keretse igihugu kizayakira gihindutse. Gutegurira iyi nama mu Rwanda byaba ari ugushyigikira byimazeyo igitero cyagabwe kuri RDC, no kurenga ku ndangagaciro zemewe na Francophonie. Turasaba ubufatanye bw’ibihugu na guverinoma bigize OIF mu kudushyigikira.”

Inama ya 46 ya Francophonie iteganyijwe kubera i Kigali hagati y’itariki ya 20 n’iya 21 Ugushyingo uyu mwaka.

Mu Cyumweru gishize ni bwo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF iyoborwa na Madamu Louise Mushikiwabo, Amb. DĂ©sirĂ© Nyaruhirira n’Umunyamabanga Ibitaho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ClĂ©mentine Mukeka; byasinyanye amasezerano yo gutangira gutegura iriya nama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *