APR FC yatsinze Gasogi United

Ku wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025 APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan mu minota ya mbere y’umukino. Gasogi United yakiriye uyu mukino i Kigali kuri Pele Stadium, irwana no kwishyura ariko APR FC iyibera ibamba. APR […]

Gasabo: Bakurikiranweho kwica umwana babyaranye bakamuta mu bwiherero

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuniga yarangiza akamuta mu musarane, icyo gikorwa cy’ubunyamaswa akaba yaragifashijwemo n’umusore w’imyaka 33 wamuteye inda.  Amakuru yamenyekanye ku itariki ya 16 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rugazi.  Abaturage bemeza ko uwo mukobwa yabyaye tariki ya […]

M23/AFC yatangaje umubare w’abahitanwe n’ibisasu by’i Bukavu

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe witwaje intwaro wa M23, ryatangaje ko abantu 11 ari bo bahitanwe n’ibisasu byarashwe ahaberaga inama yaryo mu mujyi wa Bukavu. Ni ibisasu byaturikijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025. Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yabwiye itangazamakuru ko “abantu 11 barimo umupapa umwe n’uwagabye igitero” ari bo […]

Tshisekedi yarize ay’ingona nyuma y’ibisasu byahitanye abantu i Bukavu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu mujyi wa Bukavu kigahitana umubare utaramenyekana w’abantu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare ni bwo i Bukavu harashwe ibisasu, ubwo ubuyobozi bwa M23/AFC bwari mu nama n’abatuye uyu mujyi. Ubuyobozi bw’uyu mutwe ndetse ubw’ihuriro Alliance Fleuve Congo […]

Coupe de la CAF 2023-2024 : La RS Berkane se félicite de la décision du TAS confirmant le résultat des demi-finales contre l’USM Alger

      La Renaissance sportive de Berkane de football (RSB) s’est félicitée, mercredi, de la décision du Tribunal arbitral du sport (TAS) confirmant la victoire du club marocain sur l’USM Alger, en demi-finale de la Coupe de la CAF 2023-2024. En effet, Le Tribunal Arbitral du Sport (TAS) a rendu son verdict, confirmant la […]

Ibisasu byishe abantu i Bukavu: M23 yashyize mu majwi ingabo z’u Burundi

Umutwe wa M23 washyize mu majwi ingabo z’u Burundi, uvuga ko zifite aho zihuriye n’ibisasu byaturikirijwe mu mujyi wa Bukavu bikica abantu. Kuri uyu wa Kane ni bwo ibyo bisasu byaturikirijwe ahitwa Place du 24, aho umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bakuru bo muri M23 bari bahuriye n’abaturage. Kugeza ubu bitekerezwa […]

#TourduRwanda2025: Joris Delbove yegukanye agace ka kane

Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies ni we wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare. Aka gace kahagurutse i Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1. Intangiriro y’isiganwa yabaye aho abakinnyi bagenderaga hamwe, ariko bidatinze haboneka itsinda ry’abasiganwaga imbere barimo abanyarwanda Nsengiyumva Shemu, […]

Bukavu: Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23

Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 kuri Place de l’Indépendance. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari bavuye aho. Nibura abasivili 5 bakomeretse benshi bajyanywe mu bitaro bya Bukavu. Umutwe wa M23 wari watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille […]

M23 igiye gushyiraho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa M23 watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo uyu mutwe ubarizwamo, Corneille Nangaa, ubwo kuri uyu wa Kane yari mu nama n’ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu. M23 yigaruriye uyu mujyi muri uku kwezi nyuma yo kuwirukanamo ihuriro […]

Ni inde wategetse iyicwa rya General Michel Rukunda alias Makanika?

Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku rupfu rutunguranye rwa General Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, wishwe mu buryo bubi na FARDC, amakuru atangazwa n’urubuga campaignforpeacedrc.com agararagaza ko ibimenyetso bihari bihurira ku itsinda ryitwa Akagara rya General Pacifique Masunzu, uyobora Zone ya 3 inashinjwe ibikorwa muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko aya makuru abitangaza, iri tsinda […]

Yakase igitsina cy’umugabo we cyitamumaraga ipfa mu gitanda

Urukiko rw’ibanze rwa Kamuli muri Uganda rwakatiye Kevina Nabirye, umugore w’imyaka 34 igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, Mathias Bwamiki, amukase igitsina. Icyaha cyabaye ku wa 18 Gashyantare 2025, Saa Tanu z’ijoro ubwo Nabirye yakase igitsina cy’umugabo we bamaze imyaka 10 babana, amushinja kutanoza inshingano z’abashakanye. Mu rubanza rwabaye ku wa […]

APR FC yihanganishije Richmond Lamptey wapfushije mushiki we

Ikipe ya APR FC yifatanyije n’umukinnyi wayo Richmond Lamptey nyuma y’uko amakuru y’incamugongo y’uko mushiki we yitabye Imana amugezeho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, APR FC yabonye iyi nkuru mbi maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza akababaro kayo. APR FC yagize iti: “Ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abagize APR FC […]

Samsung250 yadabagije abifuza Telefoni zigezweho za Samsung Galaxy S25

Samsung250 Rwanda yatangaje ko igiye kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga. Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye. Samsung250 ivuga ko yatanze amahirwe ku bifuza […]

Uvira: FDNB yiteguye kubuza M23 kwegera imipaka y’u Burundi

Mu burasirazuba bwa DRC, Ingabo z’u Burundi zikomeje koherezwa, nubwo hari ibihuha bivuga ko zavuyeyo. Zoherejwe gushyigikira FARDC kugirango bahagarike AFC / M23, nkuko bitangazwa n’abatangabuhamya benshi. Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo z’u Burundi ziri ku Muhanda w’igihugu No 5, cyane cyane kuri axe ya Luvungi-Uvira, ku birometero 10 gusa uvuye ku birindiro bya AFC / […]

Diamond yasabye Perezida Samia Suluhu kubaka Arena nk’iyo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, imeze nk’iya BK Arena yo mu Rwanda. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibihembo bya Trace Awards byabereye ku kirwa cya Zanzibar, muri Tanzania. Si ubwa mbere Diamond agaragaza ko yishimira iyi nyubako yo mu Rwanda. […]

M23 yemeje ko Gén Omega wa FDLR atakiriho

Umutwe wa M23 wemeje ko Gén. Ntawunguka Pacifique Alias Omega wahoze ari Umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR-FOCA) atakiriho. Byemejwe n’Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr Oscar Balinda, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni bwo bwa mbere M23 yari ivuze ku rupfu rw’uriya mugabo. Ubutumwa bwa Dr Balinda bwari […]

Tshisekedi yategetse Guverineri Pelusi kuyoborera Kivu y’Amajyepfo muri Uvira

Nyuma yo guhunga Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, na Mbere y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 ziwugeramo, guverineri w’iyi ntara, Jean-Jacques Purusi, yakiriwe, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Gashyantare 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi Tshilombo. Nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo nkuko tubikesha Perezidansi ya Repubulika ya […]

Muhanga: Uwashinjwaga kwicisha umugore we ikibando yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we akoresheje ikibando rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga. Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 07/12/2024 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo gutaha ageze mu […]

Perezida Trump yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gashyantare 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere y’iyi manda ye. Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu. Gukoresha inama nyuma y’ukwezi bitewe n’uko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe […]

RDC yanze kwitabira inama ya Francophonie i Kigali

  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itazitabira inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iteganyijwe kubera i Kigali, ngo keretse igihugu kizayakira gihindutse. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya 46, izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF. Kinshasa yatangaje ko itazayitabira kubera icyo yise igitero gihoraho cy’u Rwanda kuri yo. […]