갤럭시_S25_시리즈

Samsung250 yadabagije abifuza Telefoni zigezweho za Samsung Galaxy S25

Sangiza iyi nkuru

Samsung250 Rwanda yatangaje ko igiye kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga.

Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye.

Samsung250 ivuga ko yatanze amahirwe ku bifuza izi telefoni, kuko mu bazatumiza ku ikubitiro izifite ‘memory’ ya Gigabytes 256, bazahabwa izifite iya Gigabytes 512.

Iri duka ryaaniyemeje kudabagiza abakoresha Telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, kuko “ubu urazana iPhone 13, iPhone 14 na iPhone 15” ugahabwa iyisumbuye.

Samsung250 ivuga ko ifite Telefoni zo mu bwoko kwa iPhone kugeza kuri iPhone 16 igurisha ihereye ku mafaranga umukiriya afite; by’umwihariko ikaba yahananuye ibiciro kuri Telefoni za iPhone 11 Pro Max kuko kuri ubu ziri kugura Frw 500,000 yonyine.

Hejuru ya Telefoni za Samsung na iPhone, muri Samsung250 kandi hanarimo telefoni igezweho yitwa Classic ifite Gigabytes 64, yo ikaba iri kugura Frw 95,000 gusa.

Abifuza kumenya cyangwa gusobanuza byinshi kuri izi telefoni, bahamagara Samsung250 kuri 0788316891.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *