Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuniga yarangiza akamuta mu musarane, icyo gikorwa cy’ubunyamaswa akaba yaragifashijwemo n’umusore w’imyaka 33 wamuteye inda.
Amakuru yamenyekanye ku itariki ya 16 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rugazi. Abaturage bemeza ko uwo mukobwa yabyaye tariki ya 15 Gashyantare 2025 kuko babonaga ko atwite.
Nyuma yo kubyara, uwo mukobwa yajugunye uruhinja mu musarane ahita atoroka. Uruhinja rwaje gukurwa mu musarani basanga ruziritse igitambaro mu ijosi rusa nkaho barunigishije icyo gitambaro rufite n’igikomere mu mutwe.
Uyu mukobwa yaje gufatwa; mu ibazwa rye, yemera ko uwo mwana ari we wamubyaye; agahakana ko atari we wamujugunye mu musarani, ahubwo ari umuhungu wamuteye inda wabikoze, kuko yabyaye bari kumwe, amuhereza umwana undi ahita amuniga aramwica, ajya kumuta mu musarane, arangije amubuza kuzagira uwo abibwira amukangisha kuzamugirira nabi.
Uwo musore we ariko ibyo byose abihakana nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga..
Icyaha cyo gusambanya umwana uwo musore acyekwaho, giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyaha cyo kwihekura bombi bacyekwaho giteganwa n’ingingo ya 8 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


