Mu burasirazuba bwa DRC, Ingabo z’u Burundi zikomeje koherezwa, nubwo hari ibihuha bivuga ko zavuyeyo. Zoherejwe gushyigikira FARDC kugirango bahagarike AFC / M23, nkuko bitangazwa n’abatangabuhamya benshi.
Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo z’u Burundi ziri ku Muhanda w’igihugu No 5, cyane cyane kuri axe ya Luvungi-Uvira, ku birometero 10 gusa uvuye ku birindiro bya AFC / M23 nkuko bitangazwa na RFI.
Imitwe imwe bivugwa ko yaturutse i Bukavu, nyuma yo gufatwa n’umutwe witwaje intwaro ku itariki ya 14 Gashyantare, mu gihe izindi zoherejwe ziva mu Burundi. Umubare wabo nturamenyekana kugeza ubu, ariko intego irasobanutse: kurinda Uvira, umujyi uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, ngo utagwa mu maboko y’abarwanyi ba AFC / M23, nk’uko byatangajwe n’abasirikare.

I Bujumbura, iterambere rya M23 yabakuye muri Kivu y’Amajyaruguru ibirukansa ubu bakaba bari guhatirizwa kureba ko nibura barinda imbibi zabo, rirakurikiranirwa hafi. U Burundi butinya kubona AFC / M23 ku marembo y’umurwa mukuru w’ubukungu.
Ni mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda wifashe nabi cyane muri iki gihe, kandi Perezida w’u Burundi ashinja ku mugaragaro u Rwanda gushaka gutera igihugu cye, nubwo aherutse gutangaza ko hari abamubwiye ko bitakibaye..


