Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (NDP), Augustin Niyitegeka amaze iminsi igera kuri 15 aho aherereye hatazwi nyuma yo kubura ubwo yari avuye mu Burundi kuwa 1 Mutarama 2020.
Umugore wa Niyitegeka, Emeline Ishimwe, yavuze ko umugabo we bavuganye amubwira ko amaze guteza kashi ku mpapuro z’inzira ze mu rwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Burundi, ko asigaje kujya ku ruhande rw’u Rwanda. Avuga ko yongeye kumuhamagara ahagana saa tanu na 34 asanga telefoni ye ntiriho, ngo amuheruka icyo gihe. Yagize ati: “Nabuze umugabo wanjye ku itariki ya mbere mu kwezi kwa Mbere 2020. Namubuze ubwo yavaga mu Burundi. Twavuganye ambwira ko ageze ku mupaka w’u Burundi, amaze guteresha [kashi], ko asigaje guteresha mu Rwanda. Twavuganye saa tanu n’iminota 18, na 34 yahise ava ku murongo. Kugeza n’uyu munsi ntituramubona.” Uyu mugore avuga ko inzego zose yitabaje azimenyesha iby’ibura ry’umugabo we, ntacyo byatanze. Ati: “Nagiye muri immigration [urwego rw’abinjira n’abasohoka] ariko ntacyo byatanze. Nagiye muri RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] nabo bambwira ko immigration nta gisubizo irabaha. Bo bumva ko atigeze agera mu Rwanda.” Ku ngingo yo kuba Ishimwe yaba ahashakira umugabo we kandi yaba atarigeze ahagera, yasubije ati “: Oya, amakuru ndayafite, mfite report [raporo] nabajije muri immigration y’u Burundi, bambwira ko yahavuye saa tanu na 30. Ubwo rero yaba yaraje mu Rwanda, ni ho yaburiye.” Yabwiye Ijwi rya Amerika ko umugabo we Niyitegeka asanzwe ari umucuruzi kandi ko nta kibazo yari afitanye n’abo bakorana. Avuga ko ibura rye rishobora kuba rifitanye isano n’ishyaka yashinze kuko ngo yigeze no gufungwa ari ryo azira. Ati: “Hari n’undi munsi hari mu kwa Cyenda ubwo bari bakoze inama, nabwo namubuze gutyo. Nyuma naje kwakira message [ubutumwa bugufi] bambwira ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera. Nagiyeyo ngiye kubaza, mbona arampamagaye ngo bamufunguye.” Uyu mugore avuga ko adashinja ubuyobozi ko ari bwo bwaba bumufite gusa avuga ko asaba uwo ari we wese waba afite amakuru ku mugabo we yamumenyesha. Atangaza ko ubu adatakanye, nta mahoro afite kuko atazi itengero ry’umugabo we, ntanamenye n’ikibazo yaba yaragize. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza avuga ko umuryango wa Niyitegeka watanze ikirego kuwa 2 Mutarama 2020 kandi ko iperereza ryahise ritangira. Avuga ko iperereza rikorwa mu ibanga, ko ngo ntacyo yatangaza kuri iyi ngingo. Augustin Niyitegeka yamenyekanye muri Nzeri 2019 ubwo yakoreshaga inteko rusange y’ishyaka rye NDP ritaremerwa mu Rwanda. Yavuze ko ishyaka rye rije gukora ibyananiye andi mashyaka asanzwe mu Rwanda.


