Volodymyr-Zelensky-Donald-Trump-Ukraine-USA

Zelensky yashwaniye na Trump mu biro bye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuye imburagihe muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guterana amagambo na Perezida Donald Trump.

Ishwana ry’aba bombi ryanatumye ikiganiro bagombaga kugirana n’itangazamakuru nyuma yo guhura kitaba.

Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yashinje Zelensky wari wamugendereye kutubaha Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kudashaka amahoro hagati y’igihugu cye n’u Burusiya.

Trump yunzemo ati: “Ashobora kuzagaruka igihe azaba yiteguye gutanga amahoro. Nabonye ko Perezida Zelensky atiteguye amahoro mu gihe Amerika yaba ibigizemo uruhare, bijyanye no kuba yagaragaje ko uruhare rwacu rumuha amahirwe menshi mu mishyikirano. Sinshaka amahirwe, nshaka amahoro.”

Amakuru avuga ko Trump na Zelensky bagaragaye bashwanira cyane imbere ya Camera z’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Trump yumvikanye abwira Zelensky ko agomba kwemera amasezerano y’amahoro, bitaba ibyo Amerika ikareka Ukraine igafatwa n’u Burusiya.

Trump kandi yumvikanye amubwira ati: “Murakina n’ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu. Murakina n’intambara ya gatatu y’Isi (…) nyamara ibyo mukora ntibyubahisha igihugu.”

Trump kandi yagaragaje ko bizagorana gushyikirana na Zelensky, bijyanye no kuba uyu Perezida wa Ukraine ngo yigira bamenya.

Visi-Perezida wa Amerika, JD Vance wari kumwe na ba Perezida bombi, na we yunze mu rya Trump ashinja Zelensky “kutubaha Abanyamerika” mu gihe yari yakiriwe muri Maison Blanche, yemwe imbere ya za camera.

Amerika imaze igihe yingingira Zelensky kujya mu mishyikirano n’u Burusiya, gusa Zelensky yarahiye ko adateze gushyikirana na Trump yita umwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *