masoro-7475471722716029

Abadepite basabwe kuvuganira insengero zafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) ryasabye Inteko Ishinga Amategeko gukorera ubuvugizi insengero, kiliziya n’imisigiti byari byarafunzwe ariko bikaba byaramaze kuzuza ibisabwa, kugira ngo byemererwe kongera gukora.

Ubwo bahuraga n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, abayobozi b’amadini bagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere yabo, harimo gukorera mu mucyo no kubahiriza ibisabwa n’amategeko.

Musenyeri Kayinamura Samuel, Visi Perezida wa mbere wa RIC akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, yavuze ko hakenewe ko insengero zamaze kuzuza ibisabwa zemererwa kongera gukora.

Ati: “Twakomeje gutakamba ngo insengero zifungurwe. Ntabwo twavuga ngo izitujuje ibisabwa zifungurwe, ariko izamaze kubyuzuza, mwadukorera ubuvugizi zigafungurwa. ”

Na ho Rev. Kandema Julie, Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Aba-Presbytérienne mu Rwanda (EPR), yavuze ko amadini yakoze ibishoboka byose ngo yujuje ibisabwa kandi yizeye ko ubuvugizi bw’abadepite buzagira icyo buhindura.

Ati: “Icyifuzo gikomeye abanyamadini dufite ni uko insengero zafungurwa, cyane ko twakoze uko dushoboye tukuzuza ibisabwa. ”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, na we yagaragaje impungenge z’inyigisho z’ibinyoma zikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe.

“Abantu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga batanga inyigisho zipfuye, bikaba byagira ingaruka mbi ku ivugabutumwa. Dukeneye ko ibi bibazo bikemurwa,”

Bishop Dr. Masengo Fidèle, Umunyamabanga Mukuru wa RIC akaba n’Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, yavuze ko uru rwego rukomeje gushyira imbaraga mu kwiyubaka no kunoza imikorere y’amadini.

Yavuze ko bagiye gukomeza kwimakaza umuco wo gukorera mu mucyo, kubahiriza amategeko, gukemura amakimbirane mu buryo bwiza, ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze mu burezi no mu bikorwa by’imibereho myiza.

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere basabye abayobozi b’amadini gukomeza kwita ku gukorera mu mucyo no gukurikiza amategeko, bavuga ko ubuvugizi bwabo buzakomeza kwigwa.

Biteganyijwe ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho hagamijwe kureba uko insengero zamaze kuzuza ibisabwa zafungurwa, mu gihe hagikurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agenga imikorere y’amadini mu Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *