eb0fc57996c7437ca7900abb00af9fb8_xl

FIFA yatangaje impinduka mu karuhuko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko bwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi hazaba igitaramo mu karuhuko ku mukino wa nyuma nk’uko bimenyerewe mu irushanwa rya Super Bowl rya NFL.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yatangarije iyi nkuru i Dallas, ashimangira ko iki gitaramo kizabera kuri stade ya New York New Jersey ku wa 19 Nyakanga 2026 ku bufatanye na Global Citizen.

Chris Martin na Phil Harvey bo mu itsinda rya Coldplay ni bo bashinzwe gutegura abahanzi bazaririmba muri iki gikorwa.

Nubwo hataramenyekana niba Coldplay ubwabo bazitabira, FIFA ishobora kongera igihe cy’akaruhuko kugira ngo iki gitaramo kigire uburebure buhagije nk’ibiba muri Super Bowl.

Iyi gahunda nshya izaba impinduka ikomeye mu mikino y’Igikombe cy’Isi, ikazanira abakunzi b’umupira w’amaguru ubundi buryo bushya bwo kwishimira uyu mukino wa nyuma utegerejwe n’isi yose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *