Umupolisi wo muri Sag Harbor wabaye ikirangirire nyuma yo gufata Justin Timberlake atwaye imodoka yanyweye, yahawe igihembo cya “Ofisiye w’Umwaka.”
Michael Arkinson, umupolisi mushya mu ishami rya polisi ya Sag Harbor, yashimiwe n’umuyobozi wa polisi Rob Drake mu birori biheruka. Yavuzweho kugira uruhare rukomeye mu kazi ke no mu muryango mugari.
Uyu mupolisi yayoboye bagenzi be mu gufata abantu benshi ndetse n’abaciwe amande barimo na Timberlake, wafatiwe muri Sag Harbor muri Kamena umwaka ushize azira gutwara imodoka yanyweye.
Arkinson yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho bigaragaye ko atamenye uwo Timberlake ari we igihe yamuhagarikaga. Byateje urwenya rwasakaye hose harimo n’ubutumwa bwavugaga ko: “Ibi bigiye kwangiza urugendo rw’ibitaramo.” by’uyu muhanzi.
Timberlake yaje kwemera icyaha muri Nzeri, ahanishwa amande bityo dosiye ye irafunwa. Nubwo Arkinson yahawe iri shimwe, ntiharamenyekana niba bizagira ingaruka ku rugendo rw’ibitaramo by’umuhanzi.


