Shakib, umugabo wa Zari Hassan, yahakanye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu cyaha cyo gucana inyuma. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Shakib yatangaje ko iyo video ari iyakera kandi itagifite agaciro.
Yavuze ko amashusho ari gukwirakwizwa n’abantu bafite imigambi mibi bagamije kwangiza isura ye n’umubano we na Zari. Yashimangiye ko by’umwihariko hari umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga (blogger) washimuse ayo mashusho ashaka kumutesha agaciro.
Shakib yanditse kuri Instagram ati: “Nyamuneka ntimugire icyo mwitaho ku mashusho yanjye ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni aya kera kandi ari gukwirakwizwa n’abantu bafite umugambi wo kwangiza isura yanjye n’umubano wanjye,”
Nubwo ayo mashusho yakomeje gukwirakwira, Shakib yahamirije abafana be ko agikomeye ku mubano we na Zari, kandi ntacyo ayo makuru y’ibihuha azahungabanya.


