ministre_asura_akarimo_k_igikoni_munsi_y_urugo.jpg

Nyaruguru: Batunguwe no kubona minisitiri yinjira mu bikoni no mu bwiherero

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batunguwe no kubona Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Solina Nyirahabimana yinjira mu bikoni no mu bwiherero byabo areba uko isuku ihagaze.

Ibi byabaye mu ruzinduko Minisitiri Nyirahabimana yagiriye muri ako karere kuwa 15 Mutarama, ubwo yasuraga ingo mbonezamikurire z’abana bato (Early Childrehood Development-ECDs) enye zo mu Mirenge ya Munini na Ngoma.

Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko ECDs zikora n’ingorane zihura nazo. Minisitiri Solina akaba yarahuye huye n’abana b’incuke arabaganiriza, areba amafunguro babategurira ndetse anagera mu bikoni, mu bwiherero ndetse no munsi y’ingo aho uturima tw’igikoni twubatse.

Nyiramana Francine,ni umwe mu babyeyi wavuze ko yatunguwe n’uburyo Minisitiri Nyirahabimana yakoze uruzinduko rwe.

Uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Munini ufite abana babiri mu rugo mbonezamikurire, ati “Ntabwo twari tuzi ko Minisitiri adusura uyu munsi. Tumenyereyeko abayobozi binjira mu nzu iyo bazitaha.
Ntunguwe no kubona minisitiri yinjira muri salo akagaburira abana, akajya mu gikonino mu bwiherero kureba isuku. Sinari nziko iyi gahunda Leta iyiha agaciro kuri uru rugero.”

Mu ijambo Minisitiri Solina yavugiye muri izo ngo uko ari enye yagarutse ku kamaro ka ECDs ko gukangura ubwonko bw’umwana no kurwanya imiriremibi. Yashimiye imiryango yemeye, ku busahake bwayo,kwakira abana mu ngo zabo.

Yagize ati “Iyi gahunda yoguhuriza mu rugo rumwe abana ni gahunda ikorwa mu gihugu hose. Uko igihugu cyacu kigenda gitera imbere ni ko natwe tunoza imibereho y’abaturage duhereye ku bana bacu, bo Rwanda rw’ejo.”

ministre_asura_akarimo_k_igikoni_munsi_y_urugo.jpg
Minisitiri Solina Nyirahabimana mu gikorwa cyo gusura akarima k’igikoni

Minisitiri Nyirahabimana avuga ko ikibazo gikomereye za ECDs ari ukubura ibikoresho nk’amasafuriya yo gutekamo, matela zo kuryamishaho abana, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois wari kumwe na Minisitiri Nyirahabimana avuga ko ib bibazo bihari ari ko ko bizagenda bikemuka.

Gahunda ya ECDs yatangiye mu 2018. Iteganyako muri buri mudugugu abaturage batora ingo eshatu zakira abana bari hagati y’imyaka 2 n’itanu.

Kuva kuwa 1 kugeza kuwa 5, abana bahurira mu rugo rumwe, bagategurirwa ifunguro, bakanywa amata ndetse bagatozwa n’imicomyiza. Ababyeyi basimburana kubitaho.

abana_bafungura_mu_murenge_wa_munini.jpg
Abana bo mu Murenge wa Munini bagaburirwa muri gahunda ya ECDs

Mu karere ka Nyaruguru habarizwa ingo 970 mu midugudu yose ifasha abana bagera ku 30,982. Buri kwezi kandi, akarereka Nyaruguru gahabwa litiro 120,000 z’amata y’Inyange yo guha abo bana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *