Umuraperikazi Bhad Bhabie yagize ibihe bikomeye ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo abagabo batatu bitwaje intwaro bageragezaga kwinjira mu rugo rwe ruherereye muri Los Angeles.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umukunzi we, Le Vaughn, yari amaze akanya gato ahageze mbere y’uko abo bagizi ba nabi bagerageza kwinjira banyuze ku muryango wo ku ruhande.
Bivugwa ko Bhad Bhabie na Le Vaughn ari bo babonye abo bantu maze Bhabie ahita ahamagara polisi. Igihe abashinzwe umutekano bahageraga, abo bagizi ba nabi bari bamaze guhunga.
Umuvugizi wa Bhad Bhabie yemeje ko polisi yageze iwe ariko agaragaza ko bari no gukurikirana iby’ikibazo kijyanye n’urusaku rw’amasasu rwumvikanye ku ijoro ryabanjirije iryo, aho byabereye muri Sam’s Hofbrau, inzu izwiho kwakira imbyino z’urukozasoni hafi y’umujyi wa Los Angeles.
Amakuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko Le Vaughn, umubyeyi w’umwana wa Bhad Bhabie, yakomeretse ku kiganza ubwo habaga intambara muri iyo nzu. Byemezwa ko hari undi muntu wakomerekejwe n’amasasu, ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa.
Nyuma y’ibi, Le Vaughn yashyize amashusho kuri murandasi ari mu bitaro, agaragaza urutoki rwe ruriho igipfuko. Yaje gusezererwa nyuma y’igihe gito, ndetse bikavugwa ko ameze neza.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza niba ibyabereye kuri iyo nzu y’imyidagaduro bifitanye isano n’igitero cyabereye mu rugo rwa Bhad Bhabie. Iperereza kuri ibi byombi rirakomeje.


