Ababyeyi biganjemo abarengeje igihe cyo kubyara boherejwe ku bitaro bya Masaka biherereye mu karere ka Kicukiro, barashinja ibi bitaro kubarangarana ku buryo mu gihe bakomeza kudafashwa byagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’ubw’abo batwite.
Uwimana Zacée utuye i Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, avuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ari bwo umugore we yahawe ‘Transfert’ yo kujya kubyarira muri biriya bitaro; bijyanye no kuba igihe yagombaga kubyariraho cyari cyaramaze kurengaho icyumweru n’iminsi ine.
Avuga ko nyuma yo kugera mu bitaro bya Masaka bakakirwa bigoranye bijejwe ko baza gufashwa, gusa iminsi ikaba imaze kuba ine nta bufasha barahabwa.
Yabwiye BWIZA ati: “Mu kugera ku bitaro baratwakiriye na bwo bigoranye, nyuma baza kumuha (umugore we) igitanda. Uwo munsi twaguze n’imiti yo kumutera kugira ngo bamwongerere ibise, ariko kuva iyo miti twayigura kugeza uyu munsi nta muganga turabona.”
Ni mu gihe uwo mubyeyi ngo yari yasezeranyijwe ko iyo miti ayiterwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Uwimana uvuga ko iyo abajije aho ikibazo cy’umurwayi we kigeze gikurikiranwa abaganga bamusubiza bati ‘mu kanya’, akavuga n’iyo umuganga abonetse aza azanwe no “gupima umuvuduko w’amaraso gusa no kureba niba umutima w’umwana ugitera”.
Ikibazo uyu mugabo afite agihuriyeho n’abandi bantu benshi biganjemo abadamu bahawe ‘Transfert’ yo kujya kubyarira kuri biriya bitaro; bijyanye no kuba igihe bakagombye kuba barabyariyeho cyamaze kurenga.
Clotilde Uwimana utuye mu murenge wa Ndera muri Gasabo, avuga ko ku wa Kabiri na we ari bwo yageze muri biriya bitaro, gusa kugeza uyu munsi akaba atarahabwa serivisi yaje gushaka.
Yabwiye BWIZA ati: “Nkihagera bancishije mu cyuma bambwira ko umwana yarengeje igihe, baranambwira bati ‘biranagaragara ko n’ahantu ari hashaje, bati ‘guma aha ngaha ku wa Gatatu tuzagutere ibise ubyare’.”
Uwimana Clotilde akomeza avuga ko umunsi yari yahawe wageze akabwirwa ko azafashwa ku wa Kane, gusa bikaba bimaze kugera kuri uyu wa Gatandatu nta wuramufasha.
Uyu mubyeyi kandi asangiye ikibazo n’abarimo Uwase Alice, Niyigena Claudine, Tuyishime Marie Géntille n’abandi benshi.
Aba bavuga ko indi mpamvu bagaragarizwa nka nyirabayazana yo kudafashwa, ari ikibazo cy’ababyeyi benshi.
Uwase umaze icyumweru muri biriya bitaro yagize ati: “Bajya batumbwira ngo abantu ni benshi, ngo ntabwo batwongerera ibise kandi hari umuntu ubifite ugiye kwibyarira, bakatubwira ngo nidutegereze abantu babanze bagabanuke.”
Mugenzi we Niyigena umaze kurenza ibyumweru bitatu ku gihe yakabaye yarabyariye, we avuga ko ikibabaje ari uko we na bagenzi be bamaze igihe barasinyiye ko bazaterwa imiti ibongerera ibise, kugeza ubu bakaba batarayiterwa.
Bafite impungenge z’uko abana bashobora kubapfira mu nda!
Aba babyeyi mu mpungenge bagaragarije BWIZA harimo kuba kudafashwa bishobora kubagiraho ingaruka; bijyanye no kuba ngo muri iyi minsi hari ababyeyi bari kubyara abana bapfuye.
Zachée yagize ati: “Ikibazo kuba gihuriweho n’abantu benshi kiri gutuma abana bapfa, nko muri iri joro Numvise ko ngo hari abana bavutse bapfuye kandi barenze umwe. Ntabwo umubare nywuzi neza, ariko hari abari guhura n’ibyo bibazo kubera umuntu kuza ugasanga ahamaze igihe runaka atabona uwo kumwitaho.”
Iby’abana bavuga bapfuye byanagarutsweho na Uwimana Claudine wagize ati: “Abana bari gupfira mu nda za ba nyina, n’iyo ugerageje kubaza abaganga bakubwira ko ari bo bari mu kuri.”
Mu byo aba baturage basaba ni ugufashwa bagahabwa serivisi, byananirana bagasezererwa bagataha cyangwa se bakoherezwa ahandi bashobora guhererwa ubufasha.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Masaka bwirinze kugira byinshi butangaza kuri iki kibazo.
Umukozi w’Ibi bitaro ushinzwe inozamubano, Bamurange Scovia, agaruka ku butumwa bugaragaza ikibazo cya bariya baturage BWIZA yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yayishinje kubeshya ngo kuko yakoresheje ifoto y’ibitaro ya kera.
Uyu kandi yumvikanishije avuga ko icyo iki gitangazamakuru kigamije ari “gushaka views” aho kuvuganira abaturage.


