Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ishobora kuzakirira Al Masry yo mu Misiri bazahura mu kwezi gutaha kuri Stade Amahoro i Remera.
Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kuba ifunze by’agateganyo Stade y’Igihugu ya Tanzania.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF), mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa Gatatu, ryatangaje ko CAF yabaye ifunze Stade ya Benjamin Mkapa kubera ko ubwatsi bw’ikibuga cyayo bwangiritse cyane.
TFF yavuze ko CAF yasabye ko kiriya kibuga cyasanwa mu maguru mashya, bitaba ibyo ikazagifunga igihe kirekire.
Stade ya Benjamin Mkapa ni yo yonyine Tanzania yari ifite yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.
Iyi Stade by’umwihariko ni yo yagombaga kuberaho umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup Simba Sports Club izakiramo Al Masry, ku wa 9 Mata.
Nyuma yo kuyifunga, CAF yahise isaba TFF kuyimenyesha indi Stade uyu mukino uzaberaho bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe.
Kuri ubu amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko Simba ishobora kuzakirira uriya mukino kuri Stade Amahoro, cyangwa kuri Mandela National Stadium y’i Kampala muri Uganda.


