New York: Abanyarwanda baguye mu butumwa bwa Loni barunamirwa banahabwe imidari y'icyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gicurasi 2016 uraha icyubahiro abasirikare b’u Rwanda 10 basize ubuzima mu butumwa bwawo bwo kubungabunga amahoro mu mwaka ushize wa 2015. Iki gikorwa kikaba kiri bubere ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye I New York mu rwego rw’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abashinzwe kubungabunga Amahoro, aho abantu 128 barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bari bugenerwe imidari y’icyubahiro.

b8d24426f5-92b7e

Abanyarwanda 10 bari muri abo 128 bari bugenerwe umudari w’icyubahiro wiswe ” Dag Hammarskjà¶ld” ni: Sgt Fidele Bizimana, Sgt Eric gasigwa, Corp Ferdinand Nduwayezu, Sgt major Peter Ntwarabugabo, Sgt Rashid Rudaseswa, Sgt Bernard Ruseka, na Corp Isidore Sindikubwabo witabye Imana muri kanama umwaka ushize aguye muri centrafrica, abapolisikazi, Liliane Mukansonera na Aimee Nyiramudakemwa bakoreraga muri Haiti, ndetse na Lt William Ndayisaba waguye muri Sudani y’Epfo.

maxresdefault

Nk’uko itangazo ryaturutse mu Muryango w’Abibumbye rivuga, Umunyamabanga Mukuru, Ban Ki-moon, ari burambike indabyo mu rwego rwo guha icyubahiro abo bashinzwe kubungabunga amahoro bapfuye bari mu kazi, ndetse anayobore ibirori biri butangirwemo umudari wa Dag Hammarskjà¶ld ku bashinzwe kubungabunga umutekano baguye mu kazi mu mwaka ushize.

“Kuri uyu munsi turaha icyubahiro intwari zacu — zirenga miliyoni z’abagabo n’abagore bakoreye Umuryango w’Abibumbye, kubw’ubwitange bagaragaje kuva igikorwa cya mbere cyo kubungabunga amahoro cyatangira mu 1948. Duhaye icyubahiro kandi abarenga 3,400 bashinzwe kubungabunga amahoro batakaje ubuzima bwabo bari mu kazi muri icyo gihe.” , ibyo bikaba byatangajwe na Ban-Ki moon mu butumwa yageneye uyu munsi.

B6D7152D-09A6-4698-BF1B-C77280823036_mw1024_s_n

Hervé Ladsous, ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni, avuga ko abashinzwe kubungabunga umutekano babo boherezwa ahantu rimwe na rimwe haba ari habi cyane bikaba ngombwa ko bamwe muri bo bitanga bakanahasiga ubuzima bwabo mu izina ry’amahoro.

1432675756e8

Kuri ubu Umuryango w’Abibumbye ufite abashinzwe kubungabunga umutekano hirya no hino basaga 105,000 baturuka mu bihugu bigera ku 124, baba bari kumwe n’abasivili babarirwa mu 18,000 b’abakorerabushake bakorana na Loni. Igihugu cy’u Rwanda ni kimwe mu bitanga umubare munini w’ingabo n’abapolisi muri ibi bikorwa byo kubungabunga umutekano aho kiza ku mwanya wa gatanu kikaba kuri ubu gifite abantu 6,096 bari gukorera mu butumwa bugera kuri 7 bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *