Muri Iraqi, mu mujyi wa Baghdad, haturikiye igisasu cyari gitezwe mu butakaka, gihitana abasirikare 9 bari mu modoka abandi 10 barakomereka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 18 Gicurasi 2016, nibwo igisasu cyaturikanye abasirikare uko bari 16, ubwo bari berekeje mu gace ka Latifiya mu Majyepfo ya Baghdad.
Ibi byabaye mu gihe aba basirikare bari bagiye kugaba igitero ku barwanyi ba ISIS babarizwa muri ako gace, mu gihe hari hamaze iminsi barigabije abaturage.
Ibi byatumye aba basirikare bafunga inzira zose zerekezaga muri ako gace ngo abagizweho ingaruka n’icyo gisasu bagezwe kwa muganga mu gihe bagitegereje gushyingura abo bahasize ubuzima.
Iraqinews ivuga ko ibyo byabaye , mu gihe imiryango 400 yari yarakuwe mu byayo n’intambara igarutse mu ngo zayo mu gace ka Mansouriya.
Kugeza ubu ngo Leta yamaze gushyira abasirikare benshi muri ako gace gaherereye mu Burasirazuba bwa Baqubah, mu rwego rwo kurindira umutekano iyo miryango yagarutse mu ngo zayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


