Uganda: Dr Kiiza Besigye afite ubwoba bw’uko ashobora kwicirwa aho afungiye

Sangiza iyi nkuru

Dr Kiiza Besigye kuri ubu uri muri gereza, kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko impungenge afite z’uko ashobora kwicirwa muri gereza ya Luzira ariko umucamanza ahita amucecekesha vuba vuba.

Dr Besigye kuri uyu wa Gatatu yari yagejejwe imbere y’umucamanza wo mu rukiko rwa Nakawa ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi nyuma y’aho yari yabanje kugaragara mu rukiko rwo mu Karere ka Moroto.

640x360_332986
Dr Besigye ubwo yazanwaga mu rukiko kuri uyu wa Gatatu itariki 18 Gicurasi 2016/ Ifoto:Africanews

Besigye yazanywe mu rukiko nta mwunganizi mu mategeko afite, asomerwa ibyaha ashinjwa by’ubugambanyi ariko yanga kubyisobanuraho kuko ngo icyaha cyo kugambanira igihugu ari icyaha kiremereye kiburanishwa n’Urukiko Rukuru.

Urukiko ngo rwahaye Besigye umwanya wo kuvuga impungenge ze, ariko mu gihe atarasobanura neza ubwoba afite ahita acibwa mu ijambo n’urukiko bisabwe ngo na leta nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Uwunganira leta mu mategeko, Doreen Elima, yahise yaka ijambo avuga ko ibyo Besigye avuga ku mutekano w’ubuzima bwe bigomba kujyanwa mu Rukiko Rukuru, avuga ko ari ho hantu yagaragariza impungenge ze.

Besigye aragira ati: “Impungenge zanjye ntaho zihuriye n’ikirego kigiye kuzumvwa n’Urukiko Rukuru. Impungenge zanjye n’ubwoba bw’ubuzima bwanjye. ndimo gufatwa nabi aho ndi kuba none ndi hano namwe muri kunyohereza ahandi,” .Ibi ariko umucamanza, James Ereemye nta gaciro yabihaye .

1024x576_332909

Uyu mucamanza yamubwiye ko ubuyobozi bwa Gereza ya Luzira bashoboye akazi kabo bihagije ku buryo ikibazo cye bazacyitaho.

Nyuma, umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza, Frank Baine, yateye utwatsi ibyatangajwe na Besigye, avuga ko Uganda ifite abagororwa basaga 46,000 mu gihugu hose, yibaza impamvu ubuyobozi ari we wenyine bwashaka kugirira nabi.

Yagize ati: “Birumvikana, imibereho yo muri gereza ntabwo ari nk’iyo mu rugo bitewe n’inkunga idahagije. Baza David Sejusa umaze iminsi hano kandi si inshuro ya mbere ye (Besigye) hano muri iyi gereza” .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *