Umuntu umwe yishwe ibintu byinshi birangizwa ubwo habagaho guhangana gukomeye mu gace ka Luilu ko mu mujyi wa Kolwezi hagati y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abapolisi .
Amakuru aturuka ahabereye iyi mirwano avuga ko yatangiye igihe igipolisi cyirukanaga abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo kitwa Rulco gicukura Cuivre na Cobalt.
Aba bacukuzi ariko, bavuga ko kuwa 15 Gicurasi guverineri wa Lualaba yari yabemereye ahandi hantu bazajya bacukura mbere y’uko bava aha birukanwe.
Iri sezerano rero ngo ntabwo rirasohozwa nk’uko aba bacukuzi bavugaga. Bavuga ko kugirango bave aha basabye ko bagomba kubanza kwerekwa ahandi bazajya bacukura ariko ngo ntaho beretswe.
Kubera umujinya mwinshi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, aba bacukuzi bangije ibiro bibiri bya polisi I Luilu, bituma abagororwa bari bafungiye muri kasho za polisi batoroka. Aba kandi ngo banatwitse imodoka 2 za Land Cruiser, ikamyo ya rumoroki ndetse na chargeur ya sosiyete yitwa KCC.
Mu gihe guverineri yijeje ko agiye gushakira umuti iki kibazo, hagati aho igipolisi cyo gikomeje guhiga abigaruriye ibyo birombe by’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



