Umudepite w’Umunyamerika w’Umurepubulikani, Ronny Jackson, uherutse gusura Kinshasa na Kigali mu buryo bwihariye yatangaje ko atizera ko ifite ubushobozi bwo kugenzura uburasirazuba bw’igihugu kandi ko niba ikibazo cy’Abanyekongo baho bavuga Ikinyarwanda kidakemutse ibintu bizakomeza kugorana.
Ibi Ronny Jackson ukuriye Komisiyo ya serivisi za gisirikare y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ubutasi n’ibikorwa bidasanzwe yabitangarije mu nteko kuri uyu wa Kabiri ushize ubwo yatangaga raporo ku ruzinduko akubutsemo.
Ati: “Nizera rwose ko guverinoma i Kinshasa nta buryo ifite bwo kugenzura aka karere muri iki gihe”
Ati: “Ntabwo ifite amikoro cyangwa ubushobozi bwo kugira uruhare rwose ku bibera aho.” “Turabizi ko Uganda ikura amabuye y’agaciro aho. U Rwanda narwo rurabikora. U Burundi na bwo. Umuntu wese arabikora, kandi nta kintu na kimwe gishobora kubahagarika.”
Yakomeje agira ati: “Ndatekereza rero ko Guverinoma ya Congo ihagaze nabi”
Uyu mudepite kandi yagarutse ku kibazo nyamukuru gikomeza guteza amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwimwa uburenganzira cyangwa kwemerwa nk’abandi Banyekongo.
Ati: “Ndumva narumvise ko abantu bamwe bo mu burasirazuba bwa DRC batemerwa nk’abanyagihugu ba Congo, kandi ahari ko hari u Rwanda mbere y’uko imipaka igabanywa mu myaka myinshi ishize. Kandi, murabizi, kiriya cyari igice cy’u Rwanda, ariko nakubwira ko igice kinini cya Uganda nacyo cyari u Rwanda. Nyuma yo gukata, ubu ni Uganda, abo bantu bahise bihuza kandi bafatwa nk’abenegihugu ba Uganda. Ariko ibi ntibyabaye muri DRC, kandi ndatekereza icyo ni kimwe mu bibazo. »

Ku bijyanye n’ubutunzi rero mu rwego rwa gahunda Leta ya Kinshasa ishaka gukoranamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Roodney Jackson yagaragaje ko ukurikije ubutunzi buri muri Congo bubarirwa mu ma tiliyari y’amadolari yakabaye ari kimwe mu bihugu bikize cyane ku Isi ariko hari ibintu bigomba kubanza gukorwa ngo igere aho nubwo atabizi neza.
Ati: ” Kugirango ibyo bibeho ndakeka uburasirazuba bwa Congo bukwiye kuba ahantu umuntu wese yagira inyungu mu ituze n’umutekano n’ubushobozi bw’uko ibigo byaza bigashora imari muri ako karere. Kandi iyo mvuga buri wese ndavuga DRC, ndavuga u Burundi, ndavuga Uganda n’u Rwanda. Twese turabizi ko uburasirazuba bwa Congo ari ahantu hadafite ubuyobozi kandi nizera rwose ko gGuverinoma ya Kinshasa idafite ubushobozi bwo kugenzura ibiberayo.”
Roony avuga ko usibye ikibazo cy’umutekano akarere nako kagomba kungukira ku butunzi bwa Congo bigakorwa mu mucyo mu rwego rwo guca gusahura umutungo w’igihugu kandi haba Abanyekongo n’akarere bakabibonamo inyungu.
Ati: “Aka gakwiye kuba akarere gafitiye inyungu buri wese kandi buri wese afite impamvu y’uko hariya hatekana kandi ndakeka, sinzi igisubizo kuri ibi neza, ariko ndatekereza ibihugu by’ibituranyi nabyo bigomba kubona inyungu ku mabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Congo. Baba bafite ubushobozi bwo gushongesha amabuye agashongesherezwayo cyangwa ahandi, ndavuga hari ubushobozi bwo gushongesha muri DRC , hari ubushobozi bwo gushongesha mu Rwanda, buri wese afite ubushobozi bwo gukorera amafaranga mu bibera hariya kandi ndakeka ko buri wese afite inyungu ahantu hatekanye…”
Roony kandi yahishuye ikibazo gikomeye cya ruswa yamunze abayobozi ba Congo bashyira imbere inyungu zabo gusa harimo n’ubuhamya yahawe ari Kinshasa cy’akagaga kimwe mu bigo by’u Busuwisi kihakorera cyahuye nako.
Ati:” Usanga ruswa aho ugeze hose. Igihe narindiyo natunguwe ‘urwego ruswa iriho. Muri iki gitondo navuganye n’ikigo cy’Abasuwisi bambwira ko ikigo cyabo cyari gifite agaciro ka miliyari 18 z’amadolari, hanyuma mu mwaka ushize babona fagitire y’imisoro yishyuza ikigo cyabo miliyari 80 z’Amadolari ibintu bitumvikana sibyo? barabyanze barashyikirana bayageza kuri miliyari y’amadolari nayo akubye inshuro 100 zirenga inyungu babonye mu mwaka….”

Yagaragaje kandi ko muri Congo hari ikibazo cy’imikorere y’ubutabera utakwizera ko uzahashora imari ngo nugira ikibazo urenganurwe nta kubogama, abayobozi n’imiryango yabo bakomeje kwikungahaza rubanda rwicira isazi mu maso, avuga ko ibi byose bikwiye gukemuka.
Hon. Ronny Jackson kandi yashimangiye ko u Rwanda rufite impamvu yo kugirira impungenge umutekano warwo kubera FDLR n’ibikorwa by’iterabwoba ku mipaka yarwo na Congo, yerekana ko ubukerarugendo bufatiye u Rwanda runini ibisasu bikomeje kugwa ku butaka bwarwo bwahungabana.


