Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG irasaba ko Marcel Sebatware, umuyobozi uhagarariye ishyaka rya FDU-Inkingi mu Bubiligi, uvugwaho kuba mu buyobozi b’umutwe witwara gisirikare wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko yakoherezwa, akurikiranwa n’ubutabera.
Mu nyandiko y’impapuro (pages) eshanu iyi komisiyo yashyize hanze, igaragaza uruhare rwa Marcel Sebatware mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburyo ari inyuma y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu Rwanda . CNLG igaragaza uburyo Sebatware wabaye umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA yagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside by’umwihariko, ahahoze ari Prefecture ya Cyangugu, aho yagiye ategura inama zigamije kunoza uyu mugambi, kwinjiza abantu n’urubyiruko mu mutwe w’Interahamwe, kurutoreza ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya CIMERWA no gutanga intwaro mu 1993. Muri icyo gihe kandi ngo abayobozi ba CIMERWA b’Abatutsi barishwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Muri iyi nyandiko, hari urutonde rw’abantu Marcel Sebatware yashyize mu myanya ikomeye muri CIMERWA mu rwego rwo kunoza umugambi wa jenoside. Abenshi muri bo bavukaga muri Prefecture za Ruhengeri na Gisenyi. Marcel Sebatware yavukiye mu cyahoze ari Komine ya Mukingo, Prefecture ya Ruhengeri. Tariki ya 3 Mutarama 2008 muri Muganza, Urukiko rwa Gacaca rwamuburanishije ari mu buhungiro, hatangwa ubuhamya buvuga ku bakozi biciwe muri CIMERWA.


