Inama yo ku wa 18 Werurwe yabereye i Doha muri Qatar hagati ya Perezida Félix Tshisekedi RDC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, ikomeje gutera guteza Serwakira ya dipolomasi ya Luanda, Gitega na Pretoria kuri Kinshasa.
Luanda yari isanzwe ari umuhuza mu makimbirane y’u Rwanda na Congo yabanje gutungurwa n’uyu muhuro binyuze muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Tete António.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Angola mu cyumweru gishize yagaragaje ko igihugu cye cyatunguwe na kuriya guhura, mbere yo gushimangira ko “ibibazo bya Afurika bikeneye ibisubizo bya Afurika”.
Luanda yakiriye nabi inama ya Doha mu gihe umunsi yabereyeho intumwa za Leta y’i Kinshasa na M23 bagombaga guhurira mu biganiro, gusa gahunda ipfa ku munota wa nyuma kubera ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye abayobozi b’uriya mutwe.
Usesenguye neza usanga indi mpamvu yatumye Angola idashimishwa n’uriya muhuro ari uko wagizwe ibanga, ku buryo na Perezida Tshisekedi yanze kumenera ibanga inshuti ye João Lourenço.
Biratangaje kubona Luanda yarikuye mu buhuza nyuma y’igihe gito cyane yemeje ko ibugarutsemo, hanyuma igatangaza ko igiye gukomeza inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Aha biragaragara ko Luanda itashimishijwe no kuba ibibazo by’Abanyafurika byakabonewe ibisubizo n’Abanyafurika byagiye gukemurirwa muri Aziya.
Abasesenguzi bamwe bagaragaza ko Angola yakoresheje uburyo bwinshi ngo yunge Kigali na Kinshasa, ariko bigapfa ku munota wa nyuma ubwo hagombaga gusinywa amasezerano y’amahoro. Ni amasezerano yagombaga gushyirwaho umukono ku wa 15 Ukuboza 2024, umunsi ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bari buhurireho.
Gitega na yo yaratunguwe cyane!
U Burundi nk’ubwagiye gushyigikira RDC mu guhangana na M23, biravugwa ko nabwo butishimiye kubona Congo ijya mu biganiro itabumenyesheje.
Ku bwa Gitega, ngo Perezida Tshisekedi yakabaye yaramenyesheje munywanyi we Ndayishimiye mbere yo kujya i Doha, byaba ngombwa akanamugisha inama ku bijyanye nk’uko yari bwitware.
U Burundi bwatakarije ingabo nyinshi mu ntambara yo muri Congo, ikaba impamvu Ndayishimiye abona kutamenyeshwa ibiganiro na we yumva bimureba ari ikibazo gikomeye.
Ku wa Kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba yagiriye uruzinduko mu Burundi ababikurikiranira hafi bavuga ko rwari mu rwego rwo gucubya umwuka mubi.
Ni Kayikwamba washyikirije Ndayishimiye ubutumwa bwa Tshisekedi.
Tshisekedi yaba akiri umwizerwa i Pretoria?
Mu muhango wo kurahiza Perezida mushya wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah wabaye mu cyumweru gishize, bivugwa ko Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yaba yarabonanye na Tshisekedi.
Cyo kimwe na ba Perezida Lourenço na Ndayishimiye, Ramaphosa na we ngo ntiyumva impamvu yahishwe Tshisekedi yamuhishe umuhuro we na mugenzi we w’u Rwanda, ku buryo we ngo yaneruye akabwira Tshisekedi ati: “Waratugambaniye”.
Kuba Tshisekedi yarabanje kugonganisha Pretoria na Kigali biciye mu ntambara ya Congo, hanyuma akajya guhura na Perezida Kagame i Doha mu ibanga rikomeye nyuma y’amasaha make Kinshasa yemeye kujya mu mishyikirano na M23 kwa Ramaphosa bitirira u Rwanda, ni urushyi rwa dipolomasi rwakubiswe Pretoria.
Muri make ibihugu byivanze muri iyi ntambara ya Congo, ku ruhande rwa Kinshasa biri kubona ko byagambaniwe bigateza intambara y’ubutita hagati yabyo n’u Rwanda.
Birajya gusa nk’uko Umuryanngo w’Ubumwe bw’u Burayi udatumirwa mu biganiro byo guhuza u Burusiya na Ukraine, kandi bwaratanze umusanzu w’intwaro muri iyo ntambara.
Igihe kizakomeza kuduha amarekezo y’iki kibazo.
Umusesenguzi: Rudahunga Desiré


