486146168_1050110557149756_6319554197648588295_n

U Rwanda rwafashe mu mugongo Koreya y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’abaguye mu nkongi y’umuriro yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Koreya y’Epfo, aho abantu 24 bamaze kugwa muri iyi mpanuka naho 26 bagakomereka, barimo 12 barembye.

Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’iki Gihugu muri ibi bihe bikomeye.

Iyi nkongi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gace ka Sancheong, ikwira vuba bitewe n’umuyaga mwinshi, bituma abarenga ibihumbi 23 bahunga ingo zabo.

Ibihumbi by’abashinzwe kuzimya umuriro, barimo abasirikare bagera ku bihumbi bitanu, bakomeje ibikorwa byo kurwanya iyi nkongi bifashishije imodoka zidasanzwe na kajugujugu z’igisirikare cya Amerika.

486179543 1050110587149753 4880657064895134085 n486545476 1050110623816416 6845276869248079411 n486146168 1050110557149756 6319554197648588295 n

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *