Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Thsisekedi atangaza ko kuba umutekano wagaruka mu burasirazuba bw’igihugu cye atari ibizagerwaho mu minsi ya vuba.
Tshisekedi wari mu nama ivuga ku bucuruzi hagati y’Ubwongereza n’Afurika, yavuze ko bikigoranye kuba uburasirazuba bwa Congo bwagarukamo umutekano. Avuga ko gusa hari ibikorwa bimaze gukorwa n’ubwo inzira ikiri ndende. Yabwiye BBC ati: “Ubwo niyamamazaga, nari narafashe icyemezo cyo gukora uko nshoboye kugira ngarukane amahoro muri ako gace. Bizatwara umwanya kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa Congo. Nasabye umukuru w’ibiro bya gisirikare kwimurira ibiro bye mu Mujyi wa Beni mu rwego rwo gukomeza gushaka amahoro muri kariya gace.” Uyu mukuru w’igihugu avuga ko mu bikorwa bya gisirikare byakozwe, hari abarwanyi batari bake bishwe ariko ari ibikorwa bigikomeza.Yemeza ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo hari ikizere ko bizarangira gusa ngo si muri ibi bihe. Muri rusange uburasirazuba bwa Congo bumaze imyaka isaga 20 bufite ikibazo cy’umutekano muke, ahinini bitewe n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu bihugu by’u Rwanda (FDLR), RED-TABARA (Burundi) ndetse na za Mai Mai zitandukanye n’indi mitwe yagiye yiyomora kuri iyi tavuzwe haruguru. Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangije ibitero bikaze kuri imwe mu mitwe y’inyeshyamba. Benshi mu barwanyi bakuru nka Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wa FLDR, Brig. Gen Jean Micheal Afrika wa RUD-URUNANA barishwe, abandi batari bake bamanika amaboko. Ibi bigaragara nk’intambwe nziza gusa ikibazo cy’inyeshyamba ntikirakemuka burundu.
Gen. Munsense Mbala


