Kuri iki cyumweru taliki ya 2 Kanama nibwo Jorge Mendes umunya Portugal w’imyaka 49 akanaba umuhuza ku masoko(Agent) w’abakinnyi batandukanye bakomeye ku isi yakoze ubukwe,maze Cristiano Ronaldo wanamugaragiye mu bukwe(Best man) amuha impano y’ikirwa.

Mu mugi wa Porto niho ubu bukwe bwa Jorge Mendes na Sandra Barbosa bwabereye,bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku mugabane w’uburayi byiganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru abereye umuhuza.
Mu bigaragara bwari ubukwe bw’akataraboneka,Christiano Ronaldo ndetse na James Rodriguez bari abashyitsi b’imena mu bukwe ari nabo bari bamwambariye.

Agashya kaje kuba, n’uko mu gihe cyo guha impono abageni Christiano Ronaldo yatanze impano yatangaje benshi,nyuma yo kuvuga ko yamuguriye ikirwa cyo mu bugereki (greek Island) nk’impano y’ubukwe.
Byabaye ibyishimo bikomeye kuri Jorge Mendes wakoze ubukwe ku myaka 49 ,bwanatumye yisanzura bihagije ku nshuti ze n’abavandimwe haba mu birori ndetse na nyuma yabyo.

Mendes yahawe igihembo cy’umuhuza mwiza w’abakinnyi ku masoko nyuma yo guhuza Radamel Farcao n’ikipe ya Atletico ,na Jose Mourinho mu ikipe ya Chelsea bikaba byaratumye abakinnyi benshi n’abatoza bamugirira icyizere maze bakemera gufatanya nawe no kumwegurira imishinga yabo.

Kugeza ubu ni umuhuza ku masoko w’abakinnyi bakomeye barimo James Rodriguez,Jose Mourinho, David de Gea,Radamel Farcao,Angel Di Maria… bose bakaba bari babukereye bataha ubukwe bwe.
Ibindi byamamare byitabiriye ubu bukwe harimo Florentino Perez,Fabio Coentrao,Pepe, Deco ,Jose Bosingwa n’uwahoze ari umutoza wa Manchester United Sir Alex Ferguson(…).

Jorge Mendes yafashije abakinnyi benshi n’abatoza batandukanye kubona amakipe ndetse anabafasha mu kumvikana ku mishahara yabo,akaba ari byo byamugize umukungu ndetse akanaba icyamamare ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com


