Inama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’umutekano yasojwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2016 i Nyakinama mu karere ka Musanze mu ishuri rikuru rya gisirikare, habereye umuhango w’isoza ry’inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bijyanye n’umutekano mu gihugu yari imaze iminsi itatu. Inama nyunguranabitekerezo ibaye muri uyu mwaka yiswe: “Imbogamizi k’umutekano muri iki gihe: Ibyo Afurika igomba kwitaho”. Inama yashojwe k’umugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe.

csm_LAST_SESSION_PNALISTS_b9f0ac4bc2

Umunsi wa gatatu w’ibiganiro wari umunsi wanyuma, aho hari hagezweho kungurana ibitekerezo ku bijyanye no kwivanga kw’amahanga mu bibazo by’Afurika. Aha yagiye atanga ingero nyinshi z’aho ibihugu byinshi by’Afurika byagiye bizira ukwivanga kw’amahanga mu bibazo bwite by’igihugu, ati ariko ibi byabazwa mbere na mbere twebwe nk’abanyafurika ati kuko dufite byose byatuma twirinda kugwa muri ayo makuba,tukagira umurongo uhamye duhagararaho dushikamye.

Abandi mu mpuguke zari zitabiriye ibiganiro hari: Minisitiri w’ubutabera, Nyakubahwa Johnston Busingye hamwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, RWAMUGANZA Caleb.

????????????????????????????????????

Mu muhango w’isoza ry’ibiganiro, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kabarebe yashimiye cyane abitabiriye ibi biganiro, anabashimira uburyo bagiye bagaragaza ubushake mu kungurana ibitekerezo mu minsi itatu yose babimazemo. Agira ati: “Ibiganiro byari byiza cyane kandi bishimishije, byari biteguye neza k’uburyo bunoze, ababyitabiriye babyungukiyemo byinshi”.

Ibi na none byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Maj Gen JB Kazura mu kiganiro n’abanyamakuru.

????????????????????????????????????

Yagize ati “ twageze ku ntego zacu birenze ibyo twari twiteze. ibiganiro byari birimo inyigisho nyinshi, bizafasha rero abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru gukora akazi kabo aho bazaba bari hose”.

IIbi biganiro biteguwe ku nshuro ya kane mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, byibanda ku bibazo binyuranye bijyanye n’umutekano muri ibi bihe birasa ku ngingo nkuru yatoranyijwe muri uyu mwaka y’ibibazo bibangamira umutekano n’ingamba zafatwa.

Src:Mod.gov.rw

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *