Hashize igihe kigera ku mwaka n’igice mu gace ka Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagaragara ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba za ADF/Nalu zikomoka muri Uganda, kuri ubu ingabo za Leta FARDC zifatanyije na Monusco ngo bagiye gufatanya mu guhashya izi nyeshyamba zisa nk’izabahagije mu gitero bise Usalama.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko bagiye kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba, hagati aho abaturage bakaba bari mu minsi 3 y’akababaro bunamira ababo bishwe n’izo nyeshyamba muri Beni.
Nk’uko bitangazwa na radiyo Okapi, ngo kuva FARDC yakwishyira hamwe na Monusco bakavira inda imwe inyeshyambaza za M23 zari zifite imbaraga, ubu hibazwa impamvu zitakoreshwa mu guhashya izi nyeshyamba zikomoka muri Uganda ndetse na FDLR ikomoka mu Rwanda.
Ku ruhande rwa Monusco ngo ifite ingabo kabuhariwe,indege zitagira umupilote (Drones), kajugujugu z’intambara, imodoka z’intambara n’ imbunda zikomeye ariko ntibahashya izi nyeshyamba kandi biri mu nshingano zabo barinda abaturage.
Gushyira hamwe imbaraga hagati ya FARDC na Monusco ngo bisa nkaho byari byararangiriye kuri M23, ubu ibitero bavuga ko batangije muri Beni bise Usala, ngo bikaba bikorwa nyuma yo kuvuga ko bagiye gushyira imbaraga hamwe nubwo nabyo bikemangwa.
“Byumvikana neza ko ubwo bwicanyi tubufitemo uruhare kuba tutaraje guhashya izo nyeshyamba zibukora kandi biri mu nshingano zacu”.Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Monusco.
Monusco ikomeza itangaza ko byaba byiza babanje kwiga neza aho bagiye kugaba ibitero (Beni) ko hari raporo zagiye zisohoka zivuga ko n’abasirikare ba FARDC bafite uruhare muri ubwo bwicanyi, bityo ngo bakaba babanza kumenya neza abo bagiye kurwana nabo niba ari ADF cyangwa niba ari bamwe muri FARDC.
FDLR imaze imyaka isaga 22 mu mashyamba ya Congo ni umutwe wizweho kenshi binatangazwa ko ukorana n’abasirikare ba FARDC ari nabyo byagiye biba imbogamizi mu kwifatanya hagati ya Monusco na FARDC, ibi kandi bikaba binasa nk’ibivugwa kuri ADF/Nalu yakomeje kuvugwaho kwica bunyamaswa abaturage muri Beni bakoresheje intwaro za gakondo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


