One-Final-Push-for-Amavubi-Stars-to-Stay-in-2025-AFCON-Race-1024x682

U Rwanda rwamanutseho imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagabanutseho imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 124 rusubira inyuma rugera ku mwanya wa 130.

Uku gusubira inyuma k’U Rwanda kuri uru rutonde bisobanuye ko hari amakipe yitwaye neza mu marushanwa mpuzamahanga aheruka kurusha Amavubi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imaze igihe igaragaza umusaruro utajyanye n’ibyifuzo by’abakunzi bayo, cyane cyane mu mikino yo gushaka itike y’igikombe  cy’Isi (World Cup).

Mu mukino ruherutse gukina rwatsinzwe na Nigeria muri sitade Amahoro ndetse runanganya na Lesotho igitego kimwe Ku kindi.

Ku rutonde rushya rwa FIFA, igihugu cya Myanmar ni cyo cyazamutse imyanya myinshi kurusha ibindi, aho cyazamutse imyanya irindwi. Ibi byerekana ko cyitwaye neza mu mikino cyakinnye vuba aha.

Ku rwego rw’Isi, ikipe y’Igihugu ya Argentina ni yo ikomeje kuyobora uru rutonde, igakomereza ku bwiganze bwayo mu mupira w’amaguru nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ku mugabane wa Afurika, Maroc ni yo kipe iri imbere, ikaba iri ku mwanya wa 12 ku isi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *