Canada: Umu Ex-FAR ukekwaho uruhare muri jenoside mu nzira zo koherezwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda utuye mu mujyi wa Gatineau uherereye mu burengerazuba bwa Quebec, akaba yarahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) ashobora kwirukanwa muri iki gihugu akagarurwa mu Rwanda kubera ibyaha akekwaho na Canada bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoze mu 1994.

Uyu munyarwanda witwa Jean-Claude Seyoboka yahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 19 Gicurasi n’abahagarariye urwego rwa Canada rushinzwe serivisi z’abinjira n’abasohoka.

160519_as46x_henri-jean-claude-seyoboka_sn635
Jean-Claude Seyoboka ukekwaho uruhare muri jenoside

Nk’uko Seyoboka yabitangaje, ngo uru rwego ruzavugana nawe mu minsi iri imbere ku kuntu yakoherezwa mu Rwanda, ahantu avuga atinya kuza nk’uko ICI-Radio Canada dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Seyoboka yavuze ko, ise umubyara, sebukwe, abavandimwe be, mushiki we na mwishywa be bose ngo bishwe ngo kuko bababonagamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Ibi ariko urukiko rwabiteye utwatsi ruvuga ko Seyoboka nta bimenyetso bihamya ibyo avuga afite.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *