Uzahagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda yagizwe ibanga

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko Afurika y’Epfo igiye kohereza ambasaderi wayo mu Rwanda gusa nta ruhande rushaka kwerura ngo rutangaze amazina y’uwo mudipolomate.

Ni nyuma y’aho mu Kuboza 2018, Afurika y’Epfo yari yasabye ko ambasaderi wayo Twala yaba asubiye mu gihugu cye bitewe n’ibibazo bya diplomasi. Ibi byakuruwe ahanini n’ibyo Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda rwatutse uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Lindiwe Sisulu Nonceba.

Aha uwari ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega na we yasabwe kwitaba Minisiteri ya Afurika y’Epfo ngo asobanure iby’ibyavugwaga.

Mu bo Afurika y’Epfo yavugaga ko bazambajije umubano w’ibihugu byombi harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe umuryango wa EAC, Olivier Nduhungirehe bitewe n’ibyo yavugaga ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter. We yavuze ko nta bitutsi biri mu byatangajwe, ibi kandi byaje gushimangirwa na Perezida Kagame wavuze ko na we ntabyo yabonye. Undi wavugwaga kubigiramo uruhare ni kimwe mu binyamakuru bavugaga ko ari icy’inzego z’iperereza z’u Rwanda.

Biravugwa ko ambasaderi mushya ari uwitwa Mandisi Mpahlwa ari we ugiye gusimbura George Nkosinati Twala, wavuye mu Rwanda muri Gashyantare 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe umuryango wa EAC, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko hari ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo. Ntiyigeze atangaza amazina. Yavuze ko ” Hataramenyekana igihe azagerera i Kigali.”

The Eastafrican itangaza ko Afurika y’Epfo nayo ntacyo yigeze itangaza kuri ayo makuru gusa ngo ikizwi, ibihugu byombi byemeranyije ku mudipolomate uzaba ambasaderi.

N’ubwo ibihugu byombi bitashatse kugira icyo bitangaza, umwe mu bantu bari hafi ya Leta ya Kigali na Pretoria yabwiye The Eastafrican ko nta kabuza ambasaderi Mandisi Mpahlwa w’imyaka 60 ari we uzaba amabasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda.

Uyu ngo yatowe mu Kwakira 2019 gusa ngo azagera mu Rwanda “vuba”

Bikekwa ko hategerejwe ko inshingano za Mandisi zo guhagararira Afurika y’Epfo muri Mozambique. Uyu kandi yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi ndetse n’indi myanya y’ubutegetsi kuva mu 2004.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiye kuzamba mu 2014. Ni nyuma y’urupfu rwa Col. Patrick Karegeya. Impande zombi zirukanye abadipolomate n’ubwo nyuma hagiye haterwa intambwe ku mpande zombi zo kuwubyutsa.

U Rwanda narwo kandi ruherutse guhindura ambasaderi warwo muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega rumusimbuza uwitwa Eugène Kayihura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *