1744281661307

Alain Mukuralinda yashyinguwe

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 10 Mata 2025, habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Alain Bernard Mukuralinda, wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Alain Mukurarinda yitabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi azize uburwayi bwo guhagarara ku mutima.

Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, iyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda. Yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu gihugu barimo Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, n’abandi benshi.

Abahanzi n’ibyamamare muri sinema na muzika, barimo Clapton Kibonke, Ndimbati na Mico The Best, na bo bitabiriye uyu muhango, bashimira Alain Mukuralinda kubera uko yabahagarariye akanabashyigikira. Hari n’indirimbo bamugeneye.

Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo urupfu rubabaza, ubuzima budahagararira aho, ashimangira ko Mukuralinda yasize umurage ukomeye mu gukunda Imana, abantu no guteza imbere impano z’abana.

Mukuralinda, wari ufite imyaka 55, azwiho kuba yarakoze mu nzego zitandukanye z’ubutabera no kuba yarafashije abahanzi binyuze muri sosiyete ye “Boss Papa”. Yakoze n’indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa “Tsinda Batsinde”.

Yashyinguwe mu irimbi rya Paruwasi ya Rulindo, mu gahinda kenshi k’abagize umuryango, inshuti, abavandimwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye.

1744281671895174428166423017442816613071744285203023174428520646517442852102711744285212534image 750x 67f7ad2252757 1

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *