Gen Muhoozi akomeje kugera amajanja Lt Gen Luboya

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashaka ko Lt. Gen Johnny Luboya uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru yirukanwa. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko kuba Luboya yakwirukanwa biri mu bintu bitatu yifuza muri RDC. Ati: “Ndashaka ibintu bitatu byonyine muri RDC. Icya mbere, muhagarike kwica […]
Alain Mukuralinda yashyinguwe

Mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 10 Mata 2025, habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Alain Bernard Mukuralinda, wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda. Alain Mukurarinda yitabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi azize uburwayi bwo guhagarara ku mutima. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, iyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda. […]
Gen. Muhoozi yisubiyeho ku gufata Kisangani ariko mu gihe cy’isaha imwe gusa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ukunze gutangaza ibintu bikunze kuvugisha abatari bacye, kuri ubu aremeza ko yisubiye ku cyemezo cyo gufata Umujyi wa Kisangani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe, nk’uko asanzwe abigenza, Gen. Muhoozi yagize atya ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Urwahoze ari […]
DJ Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida Kagame

Iradukunda Grace Divine uzwi cyane ku izina rya DJ Ira, umwe mu bakobwa bazwi mu kuvanga umuziki mu Rwanda, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubusaba Perezida Paul Kagame ku mugaragaro. DJ Ira yari asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Burundi. Ku wa 16 Werurwe 2025, yagaragaye muri gahunda ya Perezida Kagame yo kwegera abaturage yabereye muri […]
Sudani y’Epfo: Amacakubiri mu ishyaka SPLM-IO yakuyeho Dr Riek Machar uyiyobora

Ishyaka rikomeye mu gihugu ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, SPLM-IO, riri mu bibazo nyuma y’uko abagize itsinda ryitandukanyije n’abandi bakuyeho Visi-Perezida wa mbere, Dr. Riek Machar, wari umuyobozi wabo ubu ufungiwe mu rugo, bamusimbuza undi nk’umuyobozi w’ishyaka, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 9 Mata 2025. Stephen Par Kuol yagizwe umuyobozi w’agateganyo mu […]
Ibihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga muri Afurika

Muri Afurika, Maroc, Afurika y’Epfo, Nigeria n’u Rwanda ni ibihugu bimaze kuragaragara ko ari ibihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga, aho Maroc na Afurika y’Epfo biza ku isonga mu guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga ariko hari n’ibindi biri gutera ikirenge mu cyabyo. Ibihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga muri Afurika: Maroc: Ubwami bwa Maroc kugeza ubu […]
Umubyeyi wareze Mubumbyi Bernabé yapfuye

Umubyeyi wareze Mubumbyi Bernabé, Uwabera Claire yitabye Imana Ku myaka 83 aho yazize uburwayi nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 6 Mata 2025, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal, nyuma y’iminsi yari amaze arwaye. Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 83 y’amavuko, azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurera […]
Umukangurambaga mukuru wa NUP yasabye umuhungu we gusaba imbabazi kubera kwifotozanya na Museveni

Umukangurambaga mukuru w’ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Nyanzi Ssentamu, yasabye umuhungu we akaba n’Umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, James Church Hill Ssentamu, gusaba imbabazi Abagande kubera kwifotozanya na Perezida Yoweri Museveni. Iyi foto yafashwe ku wa Kabiri muri Kaminuza ya Makerere, aho Museveni yari umushyitsi mukuru mu gutangiza icyumweru cy’ubushakashatsi no guhanga […]
Taddeo Lwanga yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bugande, Taddeo Lwanga, ubarizwa mu ikipe ya APR FC, yagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda n’abarutuye muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, Lwanga yavuze ko ari ngombwa guha agaciro […]
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31

Ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Mata, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), ku masezerano hagati y’ibihugu byombi hamwe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), Abanyarwanda bahaba n’inshuti z’u Rwanda, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31. Imihango yo kwibuka yabereye mu birindiro bya Bimbo […]
Sosiyete Alphamin y’Abanyamerika yasubukuye ubucukuzi bw’Itini i Walikale

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 9 Mata, isosiyete y’Abanyamerika yitwa Alphamin, izobereye mu gucukura ubutare bwa etain, yatangaje ko igiye gusubukura ibikorwa ku birombe byayo bya Bisie, biherereye muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iki cyemezo kije nyuma yo kuhava kw’abarwanyi ba M23 / AFC, nkuko byatangajwe […]
Ba Gen. Nyakarundi na Agyapong baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati ya RDF na GAF

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, ku wa Gatatu yakiriwe anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana, Maj Gen William Agyapong. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ba Jenerali bombi “baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF (Igisirikare cya Ghana) na RDF (Igisirikare cy’u Rwanda).” […]
Tariki 10 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Gahanga bose barishwe harokoka mbarwa

Ku itariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko yasohowe n’icyari CNLG iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na minisitiri w’intebe Jean Kambanda Kuvana abantu […]
Tundu Lissu yongeye gutabwa muri yombiÂ

Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, ryatangaje ko Tundu Lissu uriyobora yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwitabira mitingi mu karere ka Ruvuma ko mu majyepfo y’icyo gihugu. CHADEMA mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata, yavuze ko hari n’abandi bategetsi benshi bo muri iryo shyaka batawe muri yombi bari […]