Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bugande, Taddeo Lwanga, ubarizwa mu ikipe ya APR FC, yagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda n’abarutuye muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, Lwanga yavuze ko ari ngombwa guha agaciro abazize Jenoside no gukomeza gushyigikira amahoro, ubumwe n’ubutabera.
Yagize ati: “Twubahe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi dufatanye n’Abanyarwanda bose guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubutabera.”
Taddeo Lwanga, w’imyaka 30, akina hagati mu kibuga mu Ikipe ya APR FC akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane wa Afurika. Yakiniye amakipe menshi azwi ndetse anakina mu ikipe y’igihugu ya Uganda.
Ubutumwa bwe bwashimwe na benshi nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge bukwiye kuranga abatuye Afurika.


