1744310070497

Gen Muhoozi akomeje kugera amajanja Lt Gen Luboya

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashaka ko Lt. Gen Johnny Luboya uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru yirukanwa.

Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko kuba Luboya yakwirukanwa biri mu bintu bitatu yifuza muri RDC.

Ati: “Ndashaka ibintu bitatu byonyine muri RDC. Icya mbere, muhagarike kwica abantu banjye, Abahima n’Abatutsi. Icya kabiri, muvaneho Guverineri w’uburozi wa Ituri, Luboya.”

Gen Muhoozi kandi yasabye ko abanye-Congo bishyura Uganda ku bwa Ambasade yayo y’i Kinshasa yatwitswe.

Gen Muhoozi amaze iminsi arebana ay’ingwe na Lt Gen Luboya ashinja kuba yarakunze kwitambika ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ingabo za Uganda zimaze igihe zifatanyamo n’iza Congo Kinshasa.

Amushinja kandi kuba ari we muyobozi w’umutwe wa CODECO umaze igihe ukorera ubwicanyi bw’indengakamere abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abahema.

Mu minsi ishize Gen. Muhoozi yateguje uriya mugenzi we wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko azamuta muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *