whatsapp_image_2025-03-18_at_12.35_38

DJ Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Iradukunda Grace Divine uzwi cyane ku izina rya DJ Ira, umwe mu bakobwa bazwi mu kuvanga umuziki mu Rwanda, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubusaba Perezida Paul Kagame ku mugaragaro.

DJ Ira yari asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Burundi. Ku wa 16 Werurwe 2025, yagaragaye muri gahunda ya Perezida Kagame yo kwegera abaturage yabereye muri BK Arena, aho yahise amusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Perezida Kagame yemeye ubwo busabe, byatumye inzego zibishinzwe zitangira kumufasha kuzuza ibisabwa.

Ku wa 7 Mata 2025, mu Igazeti ya Leta nimero 14, DJ Ira yagaragaye ku rutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ku wa 18 Werurwe, DJ Ira yari yavuze ko yari yizeye ko bizakunda kuko “uwasaba yasaba PK,” ashimangira ko yari amaze kuzuza ibisabwa ku kigero cya 80%.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda bushobora gutangwa binyuze mu nzira zitandukanye zirimo kuba umuntu yaravukiye mu Rwanda, gushyingiranwa n’Umunyarwanda, cyangwa kubera icyemezo cyihariye gifatwa n’ubuyobozi nk’uko byagendekeye DJ Ira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *