Umubyeyi wareze Mubumbyi Bernabé, Uwabera Claire yitabye Imana Ku myaka 83 aho yazize uburwayi nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 6 Mata 2025, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal, nyuma y’iminsi yari amaze arwaye.
Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 83 y’amavuko, azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurera neza abana ba musaza we wapfuye, barimo na Mubumbyi Bernabé ndetse n’umutoza w’umupira w’amaguru, Mubumbyi Adolphe.
Uwabera Claire ni we wasigaranye inshingano zo kurera abo bana nyuma y’urupfu rwa se wabo, abatoza kubaho mu bwitange no gukunda igihugu.
Gahunda yo kumushyingura iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, mu irimbi rya Rusororo guhera saa Kumi kugeza saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata, hazabanza igikorwa cy’ijoro ryo kumwibuka no kugaruka ku mateka ye.
Ikiriyo gikomeje kubera mu rugo rwe ruherereye Kimironko, ahazwi nko kwa Mushimire, hafi y’amashuri abanza ya Kimironko I, aho inshuti, abavandimwe n’abaturanyi bakomeje kuhagirira ibihe by’akababaro no gusangira intimba n’umuryango.



