Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65 wo mu karere ka Nyanza ukurikiranyweho gukubita umukazana we w’imyaka 29 akamukomeretsa.
Amakuru yemezwa n’abaturage n’ubuyobozi bw’aho byabereye avuga ko uwo mukecuru witwa Nirere, utuye mu mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, yakubise umukazana we inkoni mu mutwe ubwo yari amusuye, bikamuviramo gukomereka no kujya kwa muganga.
Abaturanyi babo babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko umubano w’aba bagore bombi utari mwiza kuva kera, ahanini bituruka ku makimbirane ashingiye ku buryo umuhungu wa Nirere yashatse uwo mugore akamugumisha mu nzu z’inyongera (annexes), ibintu nyirabukwe atigeze yemera neza.
Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yemeje aya makuru, avuga ko RIB yahise itangira iperereza kuri icyo gikorwa.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kubana mu mahoro, bakirinda amakimbirane yo mu miryango. Iyo ikibazo kibaye, hari inzego z’ubuyobozi zibafasha kugikemura mu mahoro.”
Uwo mukecuru afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.


