Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo mukuru, Roberto Oliveira, kubera umusaruro udashimishije ikipe imaze iminsi igaragaza.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushyira Claude Rwaka ku mwanya w’umutoza mukuru w’agateganyo mu gihe hategerejwe izindi mpinduka.
Nk’uko byemezwa na BB Kigali FM ngo Claude Rwaka ni we uzaba ari kumwe n’ikipe izerekeza i Huye kuri uyu wa Mbere, aho Rayon Sports izacakirana na Mukura Victory Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cya Peace Cup.
Izi mpinduka zije nyuma y’iminsi ikipe idakora imyitozo, bitewe n’uko abakinnyi basabye ko mbere yo gusubira mu kibuga babanza guhabwa amafaranga ikipe ibarimo.
Si Robertinho gusa wahagaritswe, kuko n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka, yahagaritswe mu rwego rwo kunoza imikorere no guhindura icyerekezo cy’ikipe.


