Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), wahakanye kuba ingabo zawo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaragize uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ziheruka kugaba i Goma.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 ni bwo mu bice bitandukanye by’uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru habereye imirwano yasakiranyije M23 n’ingabo zo ku ruhande rwa leta zashakaga kwisubiza uriya mujyi.
M23 mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko mu bagize uruhare muri biriya bitero harimo n’ingabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye yagize ati: “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma uruhererekane rw’ibitero bihuriweho byagabwe na SAMIDRC ifatanyije na FARDC, FDLR n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo i Goma, birimo ibyo ku wa 11 Mata 2025 bibangamira ituze n’umutekano w’abaturage.”
Kanyuka yavuze ko ibi bitero byari biri muri gahunda ya Leta ya Kinshasa yo kwisubiza umujyi wa Goma byasubijwe inyuma.
M23 yashyize mu majwi SADC, mu gihe mu kwezi gushize impande zombi zari zemeranyije ko uriya mutwe uzafasha ingabo z’uriya muryango ziri muri Congo gutaha ndetse zikajyana n’intwaro zazo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.
Zari zemeranyije kandi ko SADC igomba gutanga ubufasha bwo gusana ikibuga cy’indege cya Goma, kugira ngo ziriya ngabo zizacyifashishe zitaha.
Icyakora ibitero biheruka kugabwa ku mujyi wa Goma byatumye iriya mishinga yose ihagarara, M23 isaba ko ingabo za SADC zitaha by’ako kanya.
Yagize iti: “Ibi bitero birica ubwumvikane buriho bwari bwaragiranwe na SADC ndetse bikadindiza umushinga wo gusana ikibuga cy’indege cya Goma. Biranahatiriza AFC/M23 gusaba icyurwa ry’ako kanya ry’ingabo za SAMIDRC.”
SADC mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata n’ubunyamabanga bukuru bwayo, yavuze ko ingabo zayo zitigeze zifatanya n’abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo mu gutera Goma.
Iti: “SADC iratera yivuye inyuma ibyo birego. SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa bihuriweho nk’uko bivugwa. Ibyatangajwe ntibyuzuye kandi birayobya.”
SADC yavuze ko kuri ubu irajwe ishinga no gucyura mu byiciro ingabo zayo ziri muri Congo nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango iheruka kubera i Harare muri Zimbabwe.
Uyu muryango kandi wavuze ko ugifite umuhate wo gushyira mu bikorwa ibyo abakuru b’ingabo zawo bemeranyije na M23, ubwo impande zombi zahuriraga i Goma ku wa 28 Werurwe.


